Minisitiri w’Intebe arizeza ko “Ndi Umunyarwanda” itagenewe gushyira inkeke ku Bahutu

Ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga ku wa 30/11/2013, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yahumurije abaturage ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” itagamije gushyira inkeke ku Bahutu.

Minisitiri Habumuremyi wifatanyije n’abaturage mu muganda yagize ati: “ntabwo aribyo ndagirango rwose abaturage mwese mubyumve neza, ntabwo iyi gahunda ya ndi umunyarwanda igenewe gushyira inkeke ku bahutu yagenewe Abanyarwanda bose ibyiciro byose”.

Aha misitiri ariko yasabye Abanyarwanda ko bakwemera ko kubera Jenoside, itotezwa n’ibindi byabayeho Abatutsi bafite ibikomere bishobora gutuma uwakorerwaga Jenoside agira imitekerereze n’imigenzereze bibangamira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Minisitiri w'Intebe aganira n'abaturage mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga.
Minisitiri w’Intebe aganira n’abaturage mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga.

Ati: “ashobora kubona Umuhutu uwo ariwe wese, akavuga ati kiriye kintu ni icyicanyi kandi Abahutu bose siko bicanye”.

Uyu muyobozi avuga ko mu banyarwanda harimo ibice bibiri; aribyo kimwe cy’abafite ibikomere n’icyindi cy’abafite ipfumwe kandi ngo agakiza kabo kari muri “Ndi Umunywanda”.

Minisitiri w’Intebe arasaba Abanyarwanda kwitwararika iyi gahunda bakavugisha ukuri kuko ngo bitagenze uko nta cyizere Abanyarwanda bashobora kugiranira. Ati: “Kugirango twubake Ubunyarwanda n’ubwizerane turasabwa gusasa inzobe ariko byumvikane neza ko tutari kuri Gacaca”.

Aha abaturage bari barangije gutera ibiti bakurikirana ijambo rya Minisitiri w'intebe.
Aha abaturage bari barangije gutera ibiti bakurikirana ijambo rya Minisitiri w’intebe.

Akomeza avuga ko Abanyarwanda mu gusasa inzobe bajye baganira hagati yabo babane baziranye nta rwikekwe kuko nta bihano bihari ku basasa inzobe babwizanya ukuri.

Akaba asaba ko iki gikorwa cyatangiriye mu bayobozi cyanagera mu baturage kandi bakacyakira neza. Aha akaba abwira aba baturage ko gusaba imbabazi ari kimwe mu binti by’ingenzi bireba abasasa inzobe kandi bakanagaranira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.

Yasabye abayobozi kurinda ibiti byakwangirika bakabibazwa

Muri icyo gikorwa cy’umuganda, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Pierre Damien Habumiremyi yasabye ko abayobozi b’intara n’ab’uturere kwita ku biti biba byatewe kuko bitwara amafaranga menshi bitaba ibyo bakabibazwa.

Muri uyu muganda wakorewe mu nkengero z’urugomero ruzabyazwa amashanyarazi ruri kubakwa muri uyu murenge, hatewe ibiti bigera ku bihumbi 11 kuri hegitari 15.

Minisitiri w'intebe Dr Habumuremyi P. Damien n'umuturage batera igiti.
Minisitiri w’intebe Dr Habumuremyi P. Damien n’umuturage batera igiti.

Minisitiri w’intebe avuga ko ibiti biterwa buri mwaka biba ari byinshi kandi bitwara akayabo k’amafaranga kuko mu mwaka nibura hatabura miliyari eshanu zihagendera. Agaragaza kandi ko raporo yagejejweho zerekana ko mu biti byose biterwa hakura gusa 75% ibindi bisigaye bigapfa.

Ibi ngo byamuteye gufata ingamba zikomeye, aho abayobozi bafatanije n’abaturage basabwa kurinda ibi biti bitaba ibyo bakabiryozwa.

Yagize ati: “umwaka utaha tuzagaruka tubare ibiti twateye nidusanga atari ibihumbi 11 nk’uko twabiteye; ibizaburaho, governor, ba mayor n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage bazabigura…muzabigura n’abaturage banyu mwongere mubitere”.

Akomeza avuga ko aho bigeze Leta itazongera kwihanganira iki gihombo, ati: “ntabwo Leta tuzongera kwihanganira ko dushyiramo miliyari eshanu hanyuma ngo dukuze 75% gusa”.

Uyu musozi muremure ukikije urugomero rw'amashanyarazi wateweho ibiti ibihumbi 11.
Uyu musozi muremure ukikije urugomero rw’amashanyarazi wateweho ibiti ibihumbi 11.

Aha avuga ko ibi bizakuraho igihombo Leta ihura nacyo buri mwaka, nibigenda gutya icyo bazaba bahombye ni uko ibi biti bitakurira rimwe.
Ikindi uyu muyobozi yanenze ni uburyo hashyirwaho abazamu barinda ibiti byamaze guterwa kandi ari iby’abaturage kandi ari abo bagakwiye kubyirindi kuko aribo bigirira akamaro.

Akaba avuga ko abaturage bagomba kujya babyirindira bitaba ibyo bakazajya babyishyura mu gihe byapfuye. Minisitiri yavuze ko ibi asabye atari ibireba intara y’Amajyepfo gusa ahubwo ngo birareba igihugu cyose.

Gerard GITOLI Mbabazi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uzabibara ubibonye ntabwo uzi icyo bita "Kanuni".

Linda yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

ariko rwose ntimuzanige igitecyerezo cyanjye ndabaza. ko abayobozi batubwiyeko ntamoko abah ibyo byazanywe nabazungu ,kandi abo bahutu ahumuriza nabasa bate? ese umuhutu ninde umututsi ninde ko ntamoko abaho?

robert yanditse ku itariki ya: 1-12-2013  →  Musubize

Arikose nimba haruburyo bwokubahemba bitwayiki.Burya
ubujiji sukutiga bona uyu numuyobozi ahokuvugango aha
rindwa hiyongere baboneakazi aribenshi ngowoya.Ahubwo
ahitenawe abasaba imbabazi abobaturage.Nomugiturage leta
yagobye kwagura akazi ubuzibwose bukaba umwuga ntihagire akazi gasumbana.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka