Minisitiri w’Intebe arasaba Abanyarwanda kumenya igihugu aho gupfusha wikendi yabo mu tubari

Muri uyu minsi y’ikiruhuko ubwo abantu benshi baba baruhutse, Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, aremeza ko bakwiye gukoresha ako karuhuko bareba ubwiza buatse igihugu cyabo aho kumara igihe cyabo banywa inzoga gusa.

Ati: “Umunsi wa6 suwo kwiyicisha ibisindisha ni umwanya wo kuruhura umubiri binyuze muri sport,gusoma,gutembera tureba ibyiza by’u #Rwanda.”

Ibi umukuru wa guverinoma arabitangaza mu gihe hari abahitamo gutangirira wikendi mu kabari. Akenshi usanga ariho bayisoreza cyane cyane muri gihe cy’ubushyuhe benshi bakabyita kwimara icyaka.

Gusa hari n’abafata umwanya wo gusura abavandimwe n’incuti zabo cyangwa gucyemura izindi gahuta batabona uko bakemura mu mibyizi.

Minisitiri w’Intebe atanze iyi nama kandi mu gihe Abanyarwanda bakomeje kugawa kutitabira gusura ibikorwa n’ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cyabo. Imibare y’ishami rishinzwe ubukerarugendo igaragaza ko umubare w’abanyamahanga basura ibitatse igihugu ariwo mwinshi kuruta uw’Abanyarwanda.

Emmanuel N. Hitimana

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

iki gitekerezo sikibi, ariko kandi twarebye aho dushoboye ahandi ni kure natwe bazaduhe amamodoka tuzajye twirirwa dutembera. ubuse bitanu byakujyana i cyangugu bikakugarura ko nduzi Kigali yo nayizengurutse inshuro utabara?

Alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

iki gitekerezo sikibi, ariko kandi twarebye aho dushoboye ahandi ni kure natwe bazaduhe amamodoka tuzajye twirirwa dutembera. ubuse bitanu byakujyana i cyangugu bikakugarura ko nduzi Kigali yo nayizengurutse inshuro utabara?

Nyamvumba yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

urebye ukuntu abanyamahanga baturatira iwabo , kandi ntacyiza cyibayo, wareb aukuntu mu rwanda hari uduce twinshi twiza ariko abanyarwanda batazi, usanga bibabaje, cyera ngo mu rwanda umuntu wavukiye i kigali yashoboraga kugira imyaka 30 cyangwa irenze ntahandi hantu azi mu gihugu wamubaza akagusubiza ngo nari kujyayo gukora iki se ko byose nabibonaga i kigali!ahahahah!!!!!PM rero aravuga neza, abanze ashishikarize n’abagize gouvernement gukunda igihugu bagisura hirya no hino ndtse binjiza n’agafaranga mubucyerarugendo mwibaze niba ku baturage 11 000 000 ubu bagize u rwanda nibura 3000 000 bashoboye gusura za parcs zacu amafranga twaba twinjije ku mwaka!!!

iwacuniheza yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

wasura park ushonje? mubanze mutugaburire ubundi tuyisure.

mayibobo yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

urebye ukuntu abanyamahanga baturatira iwabo , kandi ntacyiza cyibayo, wareb aukuntu mu rwanda hari uduce twinshi twiza ariko abanyarwanda batazi, usanga bibabaje, cyera ngo mu rwanda umuntu wavukiye i kigali yashoboraga kugira imyaka 30 cyangwa irenze ntahandi hantu azi mu gihugu wamubaza akagusubiza ngo nari kujyayo gukora iki se ko byose nabibonaga i kigali!ahahahah!!!!!PM rero aravuga neza, abanze ashishikarize n’abagize gouvernement gukunda igihugu bagisura hirya no hino ndtse binjiza n’agafaranga mubucyerarugendo mwibaze niba ku baturage 11 000 000 ubu bagize u rwanda nibura 3000 000 bashoboye gusura za parcs zacu amafranga twaba twinjije ku mwaka!!!

iwacuniheza yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Igitekerezo ni cyiza, gusa uburyo bwo kuhagera ntibworoheye bose. Tuvuge mu kagera. Usanga bisaba ko umuntu aba afite imodoka ye. Haramutse hari agence zifasha abantu kugerayo kubiciro byiza zabimenyekanisha.

kamali yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

twabyishimiye inama umuyobozi wacu ya twigishije

lias yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

ibyo umuyobozi wacu avuze nukuri kuko kunywa ibisindisha ni Imana irabyanga inama nakwongeraho nuko bamwe nabana babo baba babakeneye

RWUNGE yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Yego kumenya igihugucyawe nibyizacyaneee. Ariko mume
nyeko gusura atari ubuntu.Uriwhyura yego ntabwoarimeshi
ugereranyije nabanyamahanga.Ubwo Gover ishobora kongea
imishahara noneho abajyakumaricyaka agasagurira gusohoka bonimiryangoyabo.Bitagenzekuriya ndu mva
BraliRwa imisoro itanga yagabanuka.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Nk’umushoramari mu kigo cya Bralirwa kiri kuri Stock Exchange, ibyo Ministiri w’intebe avuga ndumva bibangamiye inyungu zanjye.

Kelema yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

Ministiri wintebe ndamwemera cyane.
Nanje nzaja muri nyungwe kuhasura.
Dukyeneye abayobozi bafasha guhindura imyunvire abanyarwanda aho niho iterambere rili.
Imana ibibafashe nyakubahwa.

karenzi yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka