Minisitiri w’Ingabo muri Mozambique yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj. Gen Cristóvão Artur Chume n’itsinda ayoboye rigizwe n’abasirikare bakuru barimo umugaba w’Ingabo za Mozambique, General Major André Rafael Mahunguane hamwe n’ umuyobozi mukuru w’Ishami rya Polisi y’Icyo gihugu rishinzwe umutekano n’ituze by’abaturage CP Fabião Pedro Nhancololo, , basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira imibiri y’inzirakarengane ziharuhukiye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025, muri gahunda y’uruzinduko barimo mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, kuko u Rwanda rufite ingabo muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado kuva muri 2021, nka kamwe mu duce twari twarazengerejwe n’ibyihebe ariko byaje kwirukanwa n’ingabo z’u Rwanda mu gace byatumye benshi mu baturage basubira mu byabo.
Hashize kandi imyaka irenga itatu u Rwanda na Mozambique bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu birebana n’ubutabera hagamijwe guteza imbere imikorere y’urwego rw’ubutabera hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali tariki ya 3 Kamena 2022, yari akubiye mu ngingo ebyiri z’ingenzi zirimo guhererekanya abakoze ibyaha bashobora kwihisha muri ibyo bihugu no gufashanya mu gutanga ubufasha mu butabera.
Aya masezerano avuga ko mu gihe hari uwakoze ibyaha mu Rwanda agahungira muri Mozambique hakurikijwe ayo masezerano yafatwa akagezwa mu Rwanda kimwe n’uko byaba bimeze kuri Mozambique.

Uretse kohererezanya abakoze ibyaha muri ibyo bihugu, ayo masezerano yemeza ko uwakoze icyaha mu gihugu kimwe agafatirwa mu kindi ashobora kuhaburanishirizwa bidasabye ko yoherezwa aho yagikoreye.
Aba bashyitsi baranasura Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nicyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|