Minisitiri Uwimana arasaba abashakanye kubana byemewe n’amategeko nk’ishingiro ry’imiryango itekanye
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée ahamagarira ababana mu buryo butemewe n’amategeko kuzibukira bagasezerana imbere y’amategeko, kuko ari ishingiro ryo kugabanya ibipimo by’ihohoterwa n’amakimbirane bikigaragara.
Ubu butumwa yabugarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’Ubukangurambaga ku kwimakaza Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, cyabereye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke kuwa kabiri tariki 24 Nzeri 2024, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.
Ni igikorwa kandi cyanahujwe no gusezeranya imbere y’amategeko, imwe mu miryango yo muri aka Karere yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Mukandayisenga Evelyne yari amaze imyaka itatu abana na Maniraho Stanislas, batarasezeranye imbere y’amategeko. Kubera urwicyekwe buri wese yagiriraga mugenzi we, iyo yaguraga umutungo ntiyawugagarizaga undi, ku bwo gutinya ko isaha iyo ariyo yose ashobora kwigira ahandi kuko nta sezerano bari afitanye.
Ati: “Sinabashaga kumwisanzuraho ngo mwereke ibyo ninjiza kuko natekerezaga ko isaha n’isaha yazancika akigira ahandi. Nagiraga konti muri banki inabitseho amafaranga, sinari narigeze muhingukiriza ko nyifite. Nari naraguze amatungo magufi nkajya nyaragiza iwacu mu rugo, ibyo byose nkabikora atabizi”.
Maniraho yungamo ati: “Nta cyizere namugiriraga 100%. Ni byinshi namukingakingaga harimo nk’ikibanza maze igihe naraguze ndabimuhisha bitewe na ya myumvire yo kwibwira ko ashobora guhura n’abandi bagabo bakamutwara, twashwana nkahomba ngabana na we ibyanjye naruhiye”.
Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’Ubukangurambaga ku kwimakaza Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, imiryango 14 yabanaga bitemewe n’amategeko niyo yasezeranye.
Mu byishimo byinshi, aba basezeranye bagaragaza ko iyi bayifata nk’intangiriro yo gushyira hamwe no kujya inama mu byubaka umuryango.
Ndikumana Jean Pierre, yari yaratinye gusezerana kuko yibwiraga ko bikorwa n’abifite. Agasanga ari ukwibeshya cyane, dore ko ngo mu byo yasanze bisabwa abifuza gusezerana, nta na kimwe cyamutwaye amafaranga.
Ati: “Ku bw’ibyo nkakangurira abatekereza gushora ibya mirenge ngo babone gusezerana batakagombye kubigenderaho ngo biyime aya mahirwe yo gusezerana n’abo bashakanye”.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée, agira ati: “Bimwe mu bibazo bikigaragara birimo Ihohoterwa, amakimbirane, ubusinzi, umwanda, ubuzererezi no guta ishuri kw’abana, igwingira, gukubita no gukomeretsa, isesagura ry’umutungo n’ibindi isesengura ribigaragaza ko bifitanye isano no kuba imiryango myinshi biberamo, ari ibana mu buryo butemewe n’amategeko.
Yakomeje agira ati: “Twifuza ko aho biri bicika burundu, abantu bagashishikarira kwimakaza imiryango ikomeye kandi itekanye, ibera n’abandi icyitegererezo. Ubuyobozi bubegereye bukarushaho gukurikiranira hafi ko abantu babigira ibyabo”.
Muri iki cyumweru biteganyijwe ko indi miryango 489 yo mu Ntara y’Amajyaruguru izasezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umuhoza Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu, yagarutse ku mpamvu ibi babyitayeho.
Ati: “Imiryango itarasezeranye ikunze guhura n’ingaruka, zikandamiza kandi zigashegesha cyane cyane abagore n’abana kuko nko muri iyi Ntara y’Amajyaruguru, hagaragara umubare munini w’abagabo bashatse abagore benshi, ugasanga abana babyaye nibo bataye ishuri, ni bo bari mu buzererezi. Hari ibibazo byinshi twakira by’abagore baba barashakiye hamwe imitungo n’abagabo babo, umwe akawiyandikaho wenyine, bajya gutandukana bikagorana kwemeza ko koko bawushakanye”.
Yungamo agira ati: “Gusezerana imbere y’amategeko n’ubwo tutavuga ko aribyo bikemura ibyo bibazo byose, ariko byibura iyo umugabo n’umugore basezeranye bikaba ngombwa ko batandukana, hari uburenganzira bwa buri wese n’abana babakomokaho bwubahirizwa, ntihabeho kuryamirana ku mutungo bashakiye hamwe”.
Mu Mirenge yo y’Intara y’Amajyaruguru, abana bari baracikanywe bazandikwa hanasuzumwe ko abasezeranye banditswe neza mu bitabo by’irangamimerere. Hazanabaho kugenzura uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryitaweho, ibiganiro n’abana b’abakobwa babyaye imburagihe no kubaha serivisi z’ubuzima n’ubutabera, no gukurikirana uko imikurire y’abana babo ihagaze kandi hanaganirizwe ababyeyi b’abana bafite ubumuga.
Ni ku nshuro ya kabiri ubukangurambara nk’ubu bubera mu Ntara y’Amajyaruguru kandi ukurikije ubwabubanjirije umwaka ushize bwatanze umusaruro, kuko imiryango ibarirwa mu bihumbi 4 ari yo yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, abana 1300 bandikwa mu bitabo by’irangamimerere n’ibindi bikorwa byo kuremera imiryango no gusubiza abana mu ishuri; byose hamwe byagize agaciro karenga Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri Gatsinzi Nadine, agasanga uyu ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ohereza igitekerezo
|