Minisitiri Utumatwishima yakomoje ku mahirwe urubyiruko rwakubakiraho rukiteza imbere

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, asanga hari amahirwe menshi iterambere ry’Igihugu ryubakiyeho, urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro, kugira ngo iterambere ryarwo n’iry’Igihugu ryihute.

Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko iterambere baharanira barigeraho bahereye ku mahirwe abakikije iwabo
Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko iterambere baharanira barigeraho bahereye ku mahirwe abakikije iwabo

Ibi Minisitiri Dr Utumatwishima yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Burera, ku wa Mbere tariki 24 Mata 2023, ubwo yasuraga ibikorwa urubyiruko rwo mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Burera rukora, anagirana ibiganiro na bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi.

Ibyo bikorwa birimo, site ikorerwaho ubukerarugendo yo mu Murenge wa Kinoni mu kirwa cya Birwa I, giherereye mu Kiyaga cya Burera yashinzwe na Rwiyemezamirimo w’urubyiruko. Ahandi Minisitiri yasuye ni ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya New Bugarama Mining, giherereye mu Murenge wa Kagogo, asura Ikigo cy’urubyiruko rwiganjemo abana b’abakobwa babyaye bakiri bato, ndetse n’Umuhanda urimo gutunganywa ureshya na Km 12. Ibi bikorwa byose bikaba byiganjemo ibyahanzwe n’urubyiruko runaha abandi akazi.

Yasuye ibikorwa binyuranye by'iterambere ry'urubyiruko
Yasuye ibikorwa binyuranye by’iterambere ry’urubyiruko

Agendeye kuri ibi bikorwa, Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko izi ari ingero zifatika z’ibishoboka urubyiruko rwakubakiraho, rukanafatiraho urugero rukagura imitekerereze n’imikorere rugahanga imirimo rukiteza imbere.

Yagize ati "Amahirwe ahari abakikije ni menshi yaba mu rwego rw’ishoramari, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi kandi byose hano iwanyu birahari. Mukwiye kubiheraho mugahanga imirimo ibaha amafaranga kandi igaha n’abandi benshi akazi, bakava mu bushomeri mukiteza imbere, mukazamura n’iterambere ry’Igihugu".

Yanabibukije ko ntacyo bashobora kwigezaho badashyize imbere umuco wo kuzigama, dore ko biri mu bibafasha kugera kuri byinshi bikabashoboza no kurinda ibyagezweho.

Yanababwiye ko ibyo baharanira bidashobora kuramba, mu gihe baba batagendeye kure imyitwarire mibi irimo ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uribyiruko narwo rwagaragaje ko impanuro bahawe na Minisitiri Dr Utumatwishima, zarushijeho kububaka no kubibutsa ko ari bo Igihugu gihanze amaso mu iterambere ry’ubu n’iry’ahazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka