Minisitiri Suella Braverman yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa amacumbi y’abimukira

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 nibwo Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu cy’u Bwongereza, Suella Braverman, afatanyije na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana, bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa amacumbi y’abimukira bazaturuka mu Bwongereza.

Minisitiri w'Umutekano w'u Bwongereza hamwe n'uw'Ibikorwa Remezo w'u Rwanda bashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa inzu 1,500 zizatuzwamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza
Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza hamwe n’uw’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inzu 1,500 zizatuzwamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza

Ni muri gahunda yaramukiyemo yo gusoza icyumweru cya Commonwealth aho yasuye ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, birimo imurikabikorwa ryitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth ryabereye mu mbuga ngari ahazwi nka Car Free Zone. Yanasuye kaminuza ya Kepler, asoreza mu cyanya cyahariwe ahazubakwa amacumbi azatuzwamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza.

Ayo macumbi azubakwa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ku ikubitiro hakaba hagiye gutangira kubakwa icyiciro cyayo cya mbere kigizwe n’inzu 528 zizaba zigizwe n’ibyumba 1192, azuzura mu gihe cy’amezi atandatu, kubera ikoranabuhanga biteganyijwe ko rizakoreshwa mu kuyubaka.

Yasobanuriwe uko ayo mazu azaba ateye ndetse n'uko azubakwa
Yasobanuriwe uko ayo mazu azaba ateye ndetse n’uko azubakwa

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko uyu ari umushinga uzaba ukomatanyijemo ibikorwa remezo bitandukanye bikazagira uruhare mu iterambere ry’abazahatuzwa.

Ati “Uyu ni umushinga wo kubaka ariya mazu agomba kuzakira bariya bantu, ukaba ari umushinga munini uzajya kuri hegitari hafi 12. Tugiye gutangirira ku mazu 528 azajya kuri hegitari 5.7, icyiciro cya mbere kikaba kigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu”.

Akomeza agira ati “Usibye amazu harimo n’ibindi bikorwa, harimo imihanda, amashanyarazi, hazaba hari amazi, amashuri y’abana, ibibuga byo gukina, za Gym (siporo ngororamubiri), ahantu ho guhahira, ku buryo ari ahantu umuntu azajya aba ari ikintu cyose yakenera akakibona hafi ye. Imashini zirahari, ubu akazi kagiye gutangira”.

Hano Minisitiri Suella Braverman yaganiraga n'Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe
Hano Minisitiri Suella Braverman yaganiraga n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe

Agaruka ku mibereho y’abimukira bazatuzwa muri ayo macumbi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 18 Werurwe 2023, ari kumwe na Suella Braverman, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko batazashyirwa mu mudugudu wabo bihariye ahubwo bazatuzwa hamwe n’abandi Banyarwanda.

Yagize ati “Iyi gahunda Igihugu cy’u Bwongereza cyashyizemo amafaranga azadufasha kwakira abo bantu tukabaha aho gutura, kandi n’Abanyarwanda bakaboneraho bagaturana na bo. Ntabwo tuzabashyira mu mudugudu wabo wihariye, bazajya baba bari kumwe n’Abanyarwanda nk’uko dusanzwe tubikora buri mwaka, amafaranga amwe azajya muri iyo gahunda”.

Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa amacumbi azakira abimukira bazaturuka mu Bwongereza, Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza, Suella Braverman, yashimiye cyane u Rwanda.

Minisitiri w'Umutekano w'u Bwongereza yanasuye imurikabikorwa ryitabiriwe n'ibihugu bihuriye mu muryango w'ibikoresha ururimi rw'Icyongereza
Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza yanasuye imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza

Yagize ati “Ndashaka kubashimira cyane kuba mwanyakiriye kugira ngo nshyireho ibuye fatizo uyu munsi, kandi ndashaka kubashimira ku buyobozi bwiza ndetse no guhanga udushya. Uyu mushinga wa Gahanga ni intambwe ikomeye izatuma mu Rwanda haboneka ubushobozi bwo kwakira abimukira no kwita ku bantu barenga ibihumbi bibiri mu gihugu. Uru ni urugero rwiza rw’amazu yubatswe mu buryo bugezweho, mwarakoze ku bw’ikoranabuhanga murimo gukoresha”.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko umushinga wose ari munini ku buryo uzajya kuri hegitari 12, ukazaba ugizwe n’amazu 1500 azubakwa mu buryo butangiza ibidukikije, ukazarangira utwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 60.

Banasuye ikibuga gikinirwaho umukino wa Cricket kiri i Gahanga
Banasuye ikibuga gikinirwaho umukino wa Cricket kiri i Gahanga

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka