Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19

Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora nyuma y’ukwezi kurenga zifunze ariko zisabwa kuzuza ibisabwa mu kwirinda COVID-19, harimo kwakira 30% y’abo zisanzwe zakira.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 19 Gashyantare yemeje imyanzuro itandukanye mu gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Ni imyanzuro izatangira kubahirizwa kuva tariki ya 23 Gashyantare kugera tariki 15 Werurwe 2021, ibuza ingendo guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, ndetse ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba z’umugoroba.

Ni imyanzuro isaba ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zitagomba gutwara abantu barenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara, ndetse abatwara za bisi basabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, yasabye abafite insengero n’amatorero kubahiriza amabwiriza arimo gusiga intera, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi cyangwa umuti usukura intoki.

Yagize ati “Igikomeye mu nsengero turakorana mu bukangurambaga, ariko bafate akanya basobanurire abayoboke babo bababwire uko birinda iki cyorezo kugira ngo buri muyoboke atware ubwo butumwa kandi yirinde iki cyorezo, kandi basanzwe babidufasha.”

Minisitiri Shyaka asaba abayobozi b’inzego zibanze mu midugudu gukomeza gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyane cyane mu kubarwarira mu rugo ariko hari nahaboneka icyuho.

Ati “Turifuza ko bafata mu nshingano kumenya ko abaturage babashinzwe kandi bafata inshingano, bumve ko ifasi bayirinda ibyago birimo na Covid-19.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko n’ubwo bongeye kurekura ibikorwa icyorezo kigihari kandi imibare iri hejuru, asaba abanyarwanda gukomeza kwirinda, haba abagana restaurents, abagenda mu modoka zitwara abagenzi kubahiriza amabwiriza.

Avuga ko mu bushakatsi bakoze basanze abatwara moto barabonetsemo abarwyai b’icyorezo bakeya, naho abarwara imodoka, banki n’inzu z’yubwishingizi ngo nizo zabonetsemo abantu benshi bafite icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka