Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora nyuma y’ukwezi kurenga zifunze ariko zisabwa kuzuza ibisabwa mu kwirinda COVID-19, harimo kwakira 30% y’abo zisanzwe zakira.
- Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 19 Gashyantare yemeje imyanzuro itandukanye mu gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.
Ni imyanzuro izatangira kubahirizwa kuva tariki ya 23 Gashyantare kugera tariki 15 Werurwe 2021, ibuza ingendo guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, ndetse ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba z’umugoroba.
Ni imyanzuro isaba ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zitagomba gutwara abantu barenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara, ndetse abatwara za bisi basabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, yasabye abafite insengero n’amatorero kubahiriza amabwiriza arimo gusiga intera, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi cyangwa umuti usukura intoki.
Yagize ati “Igikomeye mu nsengero turakorana mu bukangurambaga, ariko bafate akanya basobanurire abayoboke babo bababwire uko birinda iki cyorezo kugira ngo buri muyoboke atware ubwo butumwa kandi yirinde iki cyorezo, kandi basanzwe babidufasha.”
Minisitiri Shyaka asaba abayobozi b’inzego zibanze mu midugudu gukomeza gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyane cyane mu kubarwarira mu rugo ariko hari nahaboneka icyuho.
Ati “Turifuza ko bafata mu nshingano kumenya ko abaturage babashinzwe kandi bafata inshingano, bumve ko ifasi bayirinda ibyago birimo na Covid-19.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko n’ubwo bongeye kurekura ibikorwa icyorezo kigihari kandi imibare iri hejuru, asaba abanyarwanda gukomeza kwirinda, haba abagana restaurents, abagenda mu modoka zitwara abagenzi kubahiriza amabwiriza.
Avuga ko mu bushakatsi bakoze basanze abatwara moto barabonetsemo abarwyai b’icyorezo bakeya, naho abarwara imodoka, banki n’inzu z’yubwishingizi ngo nizo zabonetsemo abantu benshi bafite icyorezo cya Covid-19.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, ntawapfuye
- Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali
- Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE
- Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|