Minisitiri Shyaka yasabye Abayislamu guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, asaba Abayislamu guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange n’iyabo by’umwihariko hagamijwe iterambere.

Minisitiri Shyaka yabibasabye ubwo yari yitabiriye isozwa ry’igikorwa cyo kurushanwa gusoma Korowani cyabereye i Kigali kuri uyu wa 16 Kamena 2019. Iryo rushanwa ryitabiriwe n’abana baturuka mu bihugu 25 bya Afurika, rikaba ryari rimaze iminsi mu majonjora yaberaga mu karere ka Gicumbi.
Iryo rushanwa ngarukamwaka ribereye mu Rwanda ku nshuro ya 8 ryikurikiranya, ibi ngo bigaterwa n’uko abaritegura bifuza ko ryagira igicumbi mu Rwanda rikazabona gukorerwa no mu bindi bihugu.
Minisitiri Shyaka yavuze ko inyigisho zikubiye muri Korowani ari nziza, cyane ko zirimo n’izo kurwanya ubukene ari yo mpamvu yasabye Abayislamu guharanira imibereho myiza.

Yagize ati “Igitabo cya Korowani gikubiyemo inyigisho zihindura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo. Ni ukuvuga kurwanya ubukene, guteza imbere isuku n’isukura, kurwanya igwingira ry’abana no kurwanya amacakubiri, ikigisha kugira umuryango mwiza uzira amakimbirane”.
Ati “Nagira ngo mbyubakireho nsabe umuryango w’Abayislamu mu Rwanda n’abo bafatanyije gukomeza gushyira imbaraga mu guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange n’iy’Abayislamu by’umwihariko. Ndavuga abagore, abagabo n’abana kuko ubuzima bwabo ari ingenzi kuri twe”.
Yakomeje abasaba kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umusingi w’iterambere, kwimakaza imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko Abayislamu ubu bishimira ko bahawe uburenganzira bwabo ari yo mpamvu bakora n’ibikorwa bitandukanye.

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe yakuyeho akarengane kagirirwaga Abanyarwanda n’ubutegetsi bwariho mbere. Abayislamu rero na bo basubiranye uburenganzira bari barambuwe kuva kera, bituma batangira gukora ibikorwa batemererwaga kera”.
“Ibyo bigaragarira mu burezi, mu bukungu n’iterambere ndetse no mu ibwirizabutumwa rya kiyislamu kuko kugeza ubu dufite Abayislamu bagera ku 100 bafashe Korowani mu mutwe. Ibyo tubikesha Leta y’Ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame, bivuze ko idini rya Islamu rimaze imyaka 25 risubiranye ubwisanzure busesuye”.

Uhagarariye abaterankunga b’ayo marushanwa, Khalid al Hajaj, yavuze ko bahisemo gukorera icyo gikorwa mu Rwanda kuko babonye ari igihugu gikorera mu mucyo.
Ati “Twifuje ko bikorerwa mu Rwanda kuko ari igihugu kigendera kandi gikorera mu mucyo. Ni ngombwa rero ko ari ho dukorera kuruta uko twajya mu gihugu izina rya Korowani ryangijwe, cyane ko twifuza ko u Rwanda rwaba igicumbi cy’aya marushanwa yo gusoma Korowani muri Afurika no ku isi yose”.
Uwabaye uwa mbere muri ayo marushanwa ni umwana wo muri Kenya ufite imyaka 12 ahembwa asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, akurikirwa n’uwo muri Tchad, uwa gatatu aba uwo muri Tanzaniya naho Umunyarwanda waje imbere aba uwa gatanu.






Ohereza igitekerezo
|