Minisitiri Shyaka yakuyeho urujijo kuri 50% by’abemerewe kujya mu nsengero
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020, ku byerekeye abantu bemerewe kujya mu nsengero, utemerera insengero zose gufungura, ko ahubwo uvuga ko insengero zujuje ibisabwa, zagenzuwe n’inzego zibishinzwe, ari zo zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ukwakira 2020, yanzuye ko “Insengero zemerewe gukomeza gukora kugeza ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu”.
Hari bamwe mu baturage bumvise uyu mwanzuro bakibwira ko bivuze ko insengero zose zemerewe gukora, ariko zikakira 50% by’abantu zajyaga zakira.
Mu kiganiro Minisitiri Shyaka yagiranye na RBA, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kitararanduka mu gihugu, ari nay o mpamvu ingamba zo kukirinda zigomba gukomeza, haba mu nsengero ndetse n’ahandi.
Yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri usobanura neza ko insengero zemerewe kwakira abayoboke ari izasuwe n’inzego zibishinzwe, zigasanga zujuje ibisabwa.

Yagize ati “Izo nsengero zifungura zigakora ni izemewe, ni izagenzuwe, zigasanga ibyo byose zisabwa bihari. Iriya 50% rero ntabwo ivuga insengero zose uko zakabaye, iravuga zazindi zujuje ibisabwa, zujuje amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19”.
Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko n’izo nsengero zifunguye, zigomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo guhana intera, gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa n’izindi.
Yavuze ko umubare w’abajya mu nsengero wongerewe kuko byagaragaye ko icyorezi kigenda kigabanuka, ariko ko bidakuraho ko abantu bakomeza ingamba zo kwirinda.
Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko insengero zikomeza kugenzurwa, ku buryo n’izitarafungura nizimara kugaragaza ko zujuje iibisabwa na zo zizagenda zifungurwa.
Minisitiri Shyaka kandi yanagarutse ku nsengero zari zagaragaje ko zujuje ibisabwa zikemererwa gufungura, ariko nyuma zikaza kurenga ku mabwiriza zikongera gufungwa.

Ati “Ibyo ni ibisanzwe ni gahunda zisanzwe, hari igihe zimwe na zimwe zagiraga gutya zigatsikira, nk’uko n’abandi bose batsikiye bahabwa ibihano, ariko ibyo bihano na byo bigira aho bitangirira n’aho birangirira, iyo ibihano birangiye zirongera zigafungura zigakora, iyo bitararangira ni ugukomeza nyine ibyo bihano kugira ngo abantu bose dukomeze dukeburane, tutaza kwibagirwa ibintu by’ingenzi ugasanga tugize ibibazo bikomeye”.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
arko c nigute amashuri yakoresha kandagir’ukarabe. arkw’insengero bakazangira kuzikoresha. mutubarize nib’ikibaz’arugusenga.
Insengero nizishaka zose zizafungwe.Nubundi abo zifitiye akamaro ni pastors n’abapadiri gusa bakuramo Icyacumi n’amaturo.Ntacyo zimaliye Imana,ahubwo zirayisebya.Muli 1994,hari Insengero zitabarika.Nyamara ntibyabujije Genocide kuba.Abapadiri n’abayoboke babo,nabo bakoze genocide ku bwinshi.Muli 1994,Abayobozi bose b’igihugu bitwaga Abakristu.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide:Ministers,Prefets,Bourgmestres,Conseillers,Abasirikare,Interahamwe,etc…,bose bitwaga “abakristu”.Mbisubiremo,insengero zifitiye akamaro gusa abakuru b’amadini.Nizo zibatunze ndetse benshi barakize cyane kubera insengero.
None ko babisobanuye batinze? Mudusabire inzego zibishinzwe barebe neza muntara hose insengero zirafunguye ntabwo mpamya ko uko zifunguye zose ariko zuzujuje ibisabwa ahubwo ndahamya ko habayeho kumva amakuru nabi
Murakoze
Twishimiye ibyo byemezo