Minisitiri Shyaka yakuyeho urujijo kuri 50% by’abemerewe kujya mu nsengero

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020, ku byerekeye abantu bemerewe kujya mu nsengero, utemerera insengero zose gufungura, ko ahubwo uvuga ko insengero zujuje ibisabwa, zagenzuwe n’inzego zibishinzwe, ari zo zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Insengero zemerewe gukora ni zo zemerewe kwakira 50% by'abantu zakiraga
Insengero zemerewe gukora ni zo zemerewe kwakira 50% by’abantu zakiraga

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ukwakira 2020, yanzuye ko “Insengero zemerewe gukomeza gukora kugeza ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu”.

Hari bamwe mu baturage bumvise uyu mwanzuro bakibwira ko bivuze ko insengero zose zemerewe gukora, ariko zikakira 50% by’abantu zajyaga zakira.

Mu kiganiro Minisitiri Shyaka yagiranye na RBA, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kitararanduka mu gihugu, ari nay o mpamvu ingamba zo kukirinda zigomba gukomeza, haba mu nsengero ndetse n’ahandi.

Yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri usobanura neza ko insengero zemerewe kwakira abayoboke ari izasuwe n’inzego zibishinzwe, zigasanga zujuje ibisabwa.

Abantu basabwa kwambara udupfukamunwa mu nsengero
Abantu basabwa kwambara udupfukamunwa mu nsengero

Yagize ati “Izo nsengero zifungura zigakora ni izemewe, ni izagenzuwe, zigasanga ibyo byose zisabwa bihari. Iriya 50% rero ntabwo ivuga insengero zose uko zakabaye, iravuga zazindi zujuje ibisabwa, zujuje amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19”.

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko n’izo nsengero zifunguye, zigomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo guhana intera, gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa n’izindi.

Yavuze ko umubare w’abajya mu nsengero wongerewe kuko byagaragaye ko icyorezi kigenda kigabanuka, ariko ko bidakuraho ko abantu bakomeza ingamba zo kwirinda.

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko insengero zikomeza kugenzurwa, ku buryo n’izitarafungura nizimara kugaragaza ko zujuje iibisabwa na zo zizagenda zifungurwa.

Minisitiri Shyaka kandi yanagarutse ku nsengero zari zagaragaje ko zujuje ibisabwa zikemererwa gufungura, ariko nyuma zikaza kurenga ku mabwiriza zikongera gufungwa.

Guhana intera bigomba gukomeza kubahirizwa mu nsengero
Guhana intera bigomba gukomeza kubahirizwa mu nsengero

Ati “Ibyo ni ibisanzwe ni gahunda zisanzwe, hari igihe zimwe na zimwe zagiraga gutya zigatsikira, nk’uko n’abandi bose batsikiye bahabwa ibihano, ariko ibyo bihano na byo bigira aho bitangirira n’aho birangirira, iyo ibihano birangiye zirongera zigafungura zigakora, iyo bitararangira ni ugukomeza nyine ibyo bihano kugira ngo abantu bose dukomeze dukeburane, tutaza kwibagirwa ibintu by’ingenzi ugasanga tugize ibibazo bikomeye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

arko c nigute amashuri yakoresha kandagir’ukarabe. arkw’insengero bakazangira kuzikoresha. mutubarize nib’ikibaz’arugusenga.

mugisha yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Insengero nizishaka zose zizafungwe.Nubundi abo zifitiye akamaro ni pastors n’abapadiri gusa bakuramo Icyacumi n’amaturo.Ntacyo zimaliye Imana,ahubwo zirayisebya.Muli 1994,hari Insengero zitabarika.Nyamara ntibyabujije Genocide kuba.Abapadiri n’abayoboke babo,nabo bakoze genocide ku bwinshi.Muli 1994,Abayobozi bose b’igihugu bitwaga Abakristu.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide:Ministers,Prefets,Bourgmestres,Conseillers,Abasirikare,Interahamwe,etc…,bose bitwaga “abakristu”.Mbisubiremo,insengero zifitiye akamaro gusa abakuru b’amadini.Nizo zibatunze ndetse benshi barakize cyane kubera insengero.

rutabana yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

None ko babisobanuye batinze? Mudusabire inzego zibishinzwe barebe neza muntara hose insengero zirafunguye ntabwo mpamya ko uko zifunguye zose ariko zuzujuje ibisabwa ahubwo ndahamya ko habayeho kumva amakuru nabi
Murakoze

Aimable yanditse ku itariki ya: 1-11-2020  →  Musubize

Twishimiye ibyo byemezo

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka