Minisitiri Shyaka arasaba abayobozi baturiye imipaka kugira amaso ane

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Anastase Shyaka, arasaba abayobozi baturiye inkiko (imipaka) kugira amaso ane: abiri areba abaturage n’abiri areba inkiko.

Yabibwiye abayobozi bahagarariye abandi mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, mu biganiro bagiranye ubwo yabagendereraga kuri uyu wa 20 Kanama 2020.

Yateruye agira ati "Kera mu Rwanda iyo Umwami yagushingaga ingabo akakohereza ku nkiko, byagaragazaga ko agufitiye icyizere. Namwe Umukuru w’Igihugu yabaragije inkiko, abafitiye icyizere."

Yunzemo ati "Iyo uri ku nkiko ureba imbere n’inyuma. Ni yo mpamvu umuyobozi wa hano agomba kugira amaso ane. Abiri areba abaturage n’abiri areba inkiko."

Ahereye ku kuba kera i Nyaruguru harahoze ingabo zitwaga Abarindangwe, no kuba mu minsi yashize hari abari baturutse i Burundi bateye mu Mudugudu wa Yanza mu Murenge wa Ruheru, abaturage bagafata umwe mu bari babateye wari wihishe mu giturage, Minisitiri Shyaka yagize ati "Hano turahabona igisigisigi cy’Abarindangwe. Icyo gihango mugikomereho."

Abahawe ubu butumwa bavuga ko bari basanzwe bacunga neza umutekano w’aho batuye, ariko ko bagiye kurushaho.

Damien Mfashwanimana ati "Tugiye gukaza amarondo, tunakurikirane urujya n’uruza rw’abantu, aho dukemanga tubimenyeshe inzego z"umutekano."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose abarindangwe nibakaze umurego mugucunga inkiko maze biyubakire umutekano wabo iteka bizatugeza kwiterambere ryigihugu kandi mube ijisho ryamugenzi wawe kuko nudakunda mugenzi wawe ntukunde numutekano uzaba ubaye ikigwari ntanijambo uzagira ariko nubikunda muri zampande enye uzaba wubatse igihugu cyawe, Muri Inkotanyi cyane mukomerezaho .urakoze Hon Min shyaka Anasthase

Dr Derrick yanditse ku itariki ya: 23-08-2020  →  Musubize

Iyo spirit y’Abarindangwe nibakomeze rwose

Sidgudson yanditse ku itariki ya: 23-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka