Minisitiri Shyaka aranenga abatwara udupfukamunwa mu mufuka n’abatwambara nabi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, aranenga abantu bibuka kwambara udupfukamunwa ari uko babonye abayobozi hafi yabo.
- Minisitiri Shyaka Anastase aganira n’abayobozi mu Karere ka Huye
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abayobozi bahagarariye abandi mu Karere ka Huye, ku mugoroba wo ku itariki ya 19 Kanama 2020.
Yagize ati “Na Guverineri twaje tureba inzira yose, wabona abantu batambaye agapfukamunwa wahagarara akagira atya akagashinguza mu mufuka, akagacekaho. Ariko se, Corona iri ku modoka yanjye”?
Yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Huye baganiraga ko bakwiye guharanira ko abo bayobora birinda Coronavirus byuzuye, kuko nubwo abantu baba bashyira mu kaga ubuzima bwabo bwite, abayobozi babereyeho kubafasha kuburinda.
- Abayobozi basabwe gukomeza gukangurira abaturage kwirinda Coronavirus
Yagize ati “Bafite udupfukamunwa, ariko baratwambara munsi y’akananwa cyangwa bakadutwara mu mufuka. Nubwo ari bo bashobora kurwara, ariko ni ikibazo cyacu nk’abayobozi”.
Yabasabye gukomeza ubukangurambaga, cyane cyane bakifashisha ba mutwarasibo n’urubyiruko rw’abakorerabushake (youth volunteers).
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr. Augustin Sendegeya, yamwunganiye avuga ko abantu badakwiye kubona ko hari ibikorwa byagiye bifungurwa nyuma ya Guma mu rugo, ngo birare mu bijyanye no kwirinda Coronavirus.
- Abayobozi bitabiriye ikigamiro na Minisitiri Shyaka
Yagize ati “Uko ibikorwa bigenda birekurwa buhoro buhoro, hari abumva ko icyorezo kirimo kirangira kandi atari byo. Kuko uko ibikorwa bigenda byiyongera ni ko n’ibyago byo kwandura bigenda byiyongera”.
Avuga kandi ko bikiri amahirwe ku batuye mu Karere ka Huye ko abagaragayeho Coronavirus ari abantu bagiye bahura n’abayanduye, ko yari itaragera mu bantu benshi batuye mu duce runaka.
Ariko na none ngo ubwo igenda igaragara ku muntu umwe babiri ku munsi, nta cyemeza ko itazakwirakwira, mu gihe abantu batirinze.
Ni yo mpamvu avuga ko ubukangurambaga ku kwirinda Coronavirus bukwiye gukazwa, ariko hakabaho no gukurikirana ko ibyo abantu bigishijwe byashyizwe mu bikorwa, kuko Coronavirus ari icyorezo gikomereye abatuye isi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|