Minisitiri Sezibera yavuze ku makuru amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Ku nshuro ya mbere mu gihe kigera hafi ku mezi abiri, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera, yagize icyo avuga ku makuru yavuzwe ku buzima bwe, aho yagaye abayakwirakwije, abagereranya n’ “abanyamagambo b’abagambanyi”.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri 3 Nzeri 2019, Minisitiri Sezibera yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Twitter, aho yatangaga igitekerezo ku butumwa bw’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe.

Ubutumwa bwa Amb. Nduhungirehe bwavugaga ku makuru yatangajwe ku buzima bwa Minisitiri Sezibera, amwe ndetse akaba yaremezaga ko yitabye Imana, binyujijwe kuri konti ya twitter y’impimbano iri mu mazina ye (Nduhungirehe).

Minisitiri Sezibera atanga igitekerezo ku butumwa bwa Nduhungirehe yagize ati “Ni abanyamagambo b’abagambanyi. Bamwe muri bo ni abicanyi binjira mu mabanga y’abandi, abanyabwenge buringaniye, batagira imitekerereze. Ntimubategerezeho byinshi….”

Mu butumwa bwe Amb. Nduhungirehe yanyujije kuri twitter kuwa 31 Kanama 2019, yagize ati “Bagerageje gikwiza ikinyoma (amakuru atari yo) ku buzima bwa Minisitiri Sezibera. Bayakwirakwije ku ma radio yabo avugira kuri interineti, no mu tunyamakuru twabo dutoya. None n’ubu barashaka gukomeza gukwirakwiza ku mahuriro ya whatsapp amakuru y’ibinyoma yatambutse kuri twitter yahimbwe mu izina ryanjye. Bakorwe n’isoni”.

Ubuzima bwa Minisitiri Sezibera akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, bumaze iminsi buvugwaho amakuru y’ibinyoma, ariko yatijwe umurindi n’ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa ‘Command Post’, bivugwa ko cyaba cyegamiye ku mutwe w’ingabo za Uganda ushinzwe ubutasi (CMI).

Inkuru ya mbere y’icyo kinyamakuru yatangajwe kuwa 7 Kanama 2019, ivuga ko gifite amakuru ku buzima bwa Minisitiri Sezibera kandi cyahawe n’abo mu muryango we.

Leta y’u Rwanda yakunze kwamagana ayo makuru y’ibihuha, ndetse Guverinoma ikabuza abantu kuyavugaho mu ruhame, ariko akenshi Amb. Nduhungirehe yakunze kugaragaza ko ayo ari amakuru y’ibihuha bidafite aho bishingiye.

Aya makuru y’ibinyoma kandi nyuma yaje gutizwa umurindi n’umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo, aho tariki ya 8 Kanama yanyujije kuri twitter inkuru ya ‘Command Post’, yavugaga ko Minisitiri Sezibera yari yiyemereye ko arwariye bikomeye mu bitaro byo muri Kenya.

Iyo nkuru yaje mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utari umeze neza, yagaragaye nk’ikimenyetso cy’ubushotoranyi, ndetse icyo gihe Amb. Nduhungirehe yamaganiye kure Opondo ku gukwirakwiza ibihuha.

Icyo gihe yagize ati “Ngubu ubutumwa bwa Ofwono Opondo, umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, bukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, aturuka mu kanyamakuru kadafashe, kegamiye kuri CMI”.

Ikinyamakuru Command Post na cyo cyakomeje kugaragaza ko Minisitiri Sezibera bikekwa ko yarozwe, aheruka kugaragara mu ruhame ku itariki ya 11 Nyakanga 2019 I London mu Bwongereza.

Ku itariki ya 15 kanama, Command Post yongeye kwandika inkuru ivuga ko yari ifite amakuru yizewe, ko Minisitiri Sezibera yariye ibyo kurya bihumanye, kandi ko abo mu muryango we batari bemerewe kumusura. Icyo gihe na bwo, u Rwanda rwamaganye iyo nkuru, ruvuga ko ari ibihuha.

Dr. Richard Sezibera yaherukaga kwandika kuri twitter tariki ya 14 Nyakanga, aho yavugaga ko u Rwanda rwateye intambwe y’ingirakamaro, rugirana imikoranire na Banki ya Aziya y’Ibikorwaremezo (Asian Infrastructure Bank).

Icyo gihe yahise asa n’ubuze ku mbuga nkoranyambaga, gusa yongeye kugaragaraho kuwa 26 Kanama, asangiza abamukurikira ibitekerezo bya Perezida wa repubulika Paul Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

AHHHH!MBISHIZ’IMBEREY’IMANA

NSENGIYAREMYE MOISE yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Nyakubahwa minister ndifuza ko mwazakora ubushakashatsi ku kibazo cyo kwegura kwa hato na hato nubwo utakubita umwana wawe ko yakubise umukozi ariko wamucyaha ukamubwirako isi idasakaye buri wese yanyagirwa

Yes true yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Nukururi murakoze kunyomoza ayo makuru mabi nari nababaye nabuze icyo kuvuga!abanzi b’uRwanda ntibakavugirize impundu kunesha kandi muhari

Habimana M Xavier yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

Nukuri murakoze kunyomoza iyo nkurumbi nari nababa nabuze icyo kivuga!abanzi bacu b’uRwanda ntibakavugirize impundu kunesha kandi muhari

Habimana M Xavier yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

BIRAKWIYEKO ABO BANYABINYOMA BAKURIKIRANWA

NI. TWIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

Ibihuha ni ibihuha nyine.
Yarwara atarwara Imana ikunda u Rwanda irahari kandi Hon Minister wacu ntariho ku bw’abo.

Jerome yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Byaba ibihuha cyangwa ukuri,ni hahandi twese tuzapfa.Sooner or later.Ariko si byiza gukwiza inkuru zo kubeshya.Byitwa Calomnie kandi ni icyaha mu maso y’Imana.Kubyerekeye kurwara,nta muntu numwe utarwara.Kimwe no gupfa,byombi bizavaho mu isi nshya izaba paradizo dusoma ahantu henshi muli bible.Kimwe n’ibindi bibazo byose biba mu isi.Ushaka kuzaba muli iyo paradizo,yirinda gukora ibyo Imana itubuza kandi ntiyibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo akabifatanya no gushaka Imana cyane.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Eeeh! Usesengura arasobanukirwa imyandikire n’imvugo! Ibyo bihuhase ko mubigize ubwiru namwe?? Hahahah

Karubanda yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Uuuuhhhhhhhh
Nzabandora peee

Huuuuhhh yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Birakureba c aho yaba ari hose ... urasebye .. uru Rwanda rwubukiye kubuhanga bukomeye ... abaswa basigara iyo batangiye kwinjira mubitabareba ....

ESI yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

Ba sezibera Turi benshi naho mwamwifuriza ibibi ntimwatumara.

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 16-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka