Minisitiri Nyirahabimana arasaba imiryango gusubira ku ndangagaciro za Kinyarwanda

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo gutera inda abangavu, ibiyobyabwenge no kutita ku miryango, minisitiri ufite umuryango mushingano ze aravuga ko gusubira ku ndangagaciro z’umunyarwanda ari wo muti wakemura ibi byose ku buryo burambye.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Solina Nyirahabimana, arasaba abagize umuryango kujya bicara bakaganira ku muryango
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Solina Nyirahabimana, arasaba abagize umuryango kujya bicara bakaganira ku muryango

Bimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije abaturage bo muri aka karere, harimo iby’abagabo bubatse batera inda abana b’abakobwa, ibiyobyabwenge byatwaye imitima ya benshi ndetse no kubura umwanya wo gukurikirana ubuzima bw’imiryango.

Ibi byose bikaza kwitura ku buzima bw’abagize umuryango cyane cyane abana bikabakururira indwara ziturutse ku mirire mibi utaretse no guterwa inda ku bangavu kubera kubura uburere bwuzuye mu muryango.

Musabyemariya Odette ati ”Umubyeyi arafata inzira akajya gukorera urufaranga aho kugira ngo aruhahiremo abana, agahitira mu kabari abana bakajya kwirirwa batoragura amashashi. Urumva ko nta kuntu abo bana batagira imibereho mibi.”

Nyirashyirambere Alphonsine ati ”mwumvise ko umugabo agomba gutunga umugore umwe… ibyo kurarana n’umugore umwe ejo akararana n’undi biri kuduteza ibibazo bikomeye mu muryango.”

Nyiraneza Consolee yungamo ati ”noneho njyewe nukuri ndakubwira ko ahantu ntuye umukobwa wa muramukazi wajye yabyaye, ubu ubuzima bwe mbona ntakigenda. Undi nawe w’umuturanyi ayiterwa n’umugabo wubatse ubu ari hafi kubyara mbese ni ibibazo bikomeye.”

Ababyeyi bavuga ko hakwiye gukazwa ibihano kubagira uruhare rwo kwangiza umuryango nyarwanda
Ababyeyi bavuga ko hakwiye gukazwa ibihano kubagira uruhare rwo kwangiza umuryango nyarwanda

Ku rundi ruhande bamwe muri aba baturage basanga impamvu iki kibazo gikomeza gukaza umurego ari ibihano bisa n’aho bijenjetse ku babiteza cyane cyane abagabo batita ku nshingano zabo ahubwo bagakomeza kwiruka ku bangavu.

Mujawamariya Francine ati ”igituma babyitwaramo gutyo ni uko badahanwa. Ariko mubafunze byadufasha kuko abagabo n’abasore bazitera bagira ubwoba.”

Kuri ibi byose, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Solina Nyirahabimana yasabye abagize umuryango gusubira ku isoko bagakurikiza indangagaciro nyarwanda bakagira umwanya wo kwicara bakaganira ku biteza umuryango imbere aho kuwureka ngo wandagarire mubitawuhesha agaciro.

Ati ”Igikomereye umuryango nyarwanda muri iyi minsi ni uko usanga abantu baradohotse ku ndangagaciro. Abagabo bamwe bajya kwangiza abana bato b’abakobwa ugasanga nabo bafashe iyambere mu gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe mbese nta mwanya na muto wo kuganira ibyubaka umuryango. Icyakemura ibi bibazo ni ukwicara mukareba ibyabagirira umumaro bibateza imbere kugirango mutekane.”

Tariki ya 8 Werurwe buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Mu karere ka Nyamasheke ni ho uzizihirizwa kuri iyi nshuro ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti “dufatane urunana twubake umuryango utekanye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu byukuri,usanga ku isi hose nta ndangagaciro zihari.Nta gihugu na kimwe kitabamo ubusambanyi,urumogi,ubwicanyi,ruswa,akarengane,etc...
Hakwiye "ihinduka rikomeye" kugirango isi ibe nziza.Iryo hinduka ryanditse muli bible.Rizaba ku munsi w’imperuka ivugwa ahantu henshi muli bible.
Dore uko bizagenda kandi mumbabarire musome iyo mirongo,mudakeka ko mbeshya.Kuli uwo munsi,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo.Bisome muli Daniel 2,umurongo wa 44.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Nabyo bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Nyuma ibibazo byose bizavaho,ndetse n’urupfu,isi ihinduke paradizo.Nguwo umuti abantu batazi w’ukuntu indangagaciro zizakwira mu isi hose.Niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo,dushake Imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 23-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka