Minisitiri Ngamije yasobanuye impamvu abagenzi bongerewe mu modoka za rusange

Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ni uko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kongera gutwara abantu bicaye 100% mu gihe zari zimaze iminsi zitwara 50%.

Ubu mu modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, imyanya yo kwicaramo izajya yicarwamo 100%
Ubu mu modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, imyanya yo kwicaramo izajya yicarwamo 100%

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020, yasobanuye impamvu icyo cyemezo cyafashwe.

Agira ati “Icyo ni kimwe mu byemezo bifatwa kugira ngo twongere dusubize ubukungu bw’igihugu mu buryo, ariko dukomeza kwirinda Covid-19. Ni ukuvuga ko mu modoka zitwara abagenzi, abantu bicara mu myanya yose ariko bakubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa neza, gusukura intoki, gufungura ibirahure, kandi mu modoka hakabamo umuntu ureba ko ayo mabwiriza akurikizwa”.

Ati “Iyo abantu bicaye bambaye neza udupfukamunwa, ibyago byo kwandura Covid-19 biba ari bike. Gusa mu modoka zitwara n’abagenzi bahagaze, ho bagomba guhana intera, abahagarara bakaba 50%. Kwirinda ni ngombwa kuko nubwo icyo cyemezo cyafashwe, icyorezo kiracyahari”.

Minisitiri Ngamije yagarutse kandi ku cyemezo cyafashwe cyo kongera isaha ya mu gitondo y’uko abantu bazinduka bajya mu mirimo.

Ati “Hemejwe ko abantu batangira akazi kare, aho gutangira kugenda saa kumi n’imwe bikaba saa kumi za mu gitondo. Byatewe n’ibyifuzo bya benshi, nk’abacuruzi n’abandi bakunda kuzinduka cyane bajya mu mirimo yabo, byagaragaye rero ko nta ngaruka byateza ku ngamba zo kwirinda Covid-19”.

Icyakora isaha isanzwe yo guhagarika ingendo nijoro ya saa yine mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo, yo ntiyahindutse.

Ikindi Minisitiri Ngamije yasobanuye ni ikijyanye n’uko umubare w’abitabita inama wavuye kuri 30% ugashyirwa kuri 50%.

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w'Ubuzima
Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima

Ati “Ibyo na byo byashingiwe ku bipimo turimo kubona byerekana ko ubwandu burimo kugabanuka, bitavuze ko indwara yashize, iracyahari. Ariko na none uko ubwandu bugabanuka kubera ko abantu bubahiriza amabwiriza, hari ibintu bigomba guhinduka kugira ngo tujyane n’uburemere bw’ikibazo”.

Ati “Niba rero abitabira inama bari mu cyumba bicaye ari 50 aho kuba 100 bahwanye n’ubushobozi bwacyo, birumvikana ko baba bahanye intera ihagije ku buryo ibyago byo kwandura tuba twagerageje kubigabanya”.

Icyakora nubwo hari ibigenda byoroshywa mu gusubira mu buzima busanzwe, hari bimwe mu bikorwa bigifunze birimo utubari, imikino y’amahirwe, amashuri yo gutwara ibinyabiziga n’ibindi. Abari muri iyo mirimo bakifuza ko na bo bashyirirwaho ibyo bagomba kuzuza bityo bagakomorerwa.

Ingamba zavuzwe muri iyo Nama y’Abaminisitiri yaraye ibaye, zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ku bijyanye n’umubare w’abagenda mu modoka zitari rusange se bo hateganyijwe iki ko hari hasanzwe hagendamo 2 inyuma ya chauffeur ku i voiture CG imodoka yatwaraga 5 ndetse wajya mu Ntara Police hakaba ubwo isaba ko imodoka yose igendamo abatarenga 3?

Vedaste yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka