Minisitiri Ngabitsinze yitabiriye Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Commonwealth

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’ u Rwanda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, kuva tariki ya 05 Kamena 2023, ari i London mu Bwongereza aho yitabiriye Inama y’Abaminisitiri bagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, akaba ari na we wayiyoboye.

Minisitiri Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze na Patricia Scotland KC
Minisitiri Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze na Patricia Scotland KC

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Madamu Patricia Scotland KC.

Iyi nama iriga ku ngingo zitandukanye zibanda ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu binyamuryango, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse n’ubukungu butangiza ibidukikije.

Abaminisitiri kandi barebeye hamwe intambwe imaze guterwa, mu gushyira mu bikorwa ingamba zemerejwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize uyu muryango (CHOGM), yateraniye i Kigali mu mwaka wa 2022.

Banarebeye hamwe kandi uko buri gihugu mu bigize uyu muryango, cyakungukira mu gukorana n’ibindi bihugu biwugize mu bucuruzi.

Ibyavuye muri iyi nama yasojwe ku ya 6 Kamena 2023, bizaherwaho hategurwa gahunda izagenderwaho mu nama ya CHOGM, izaba mu mwaka utaha wa 2024 mu Birwa bya Samoa.

Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu 54 byigenga, bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza.

Kuri ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye Commonwealth nyuma y’imyaka 13 rumaze ruwinjiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka