Minisitiri Ngabitsinze yibukije abaturiye Sebeya kwirinda ibiza

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yasabye abaturiye umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu, kwitegura imvura izagwa mu kwezi kwa Nzeri, birinda ko ibiza byazabagiraho ingaruka.

Minisitiri Ngabitsinze yibukije abaturiye Sebeya kwirinda ibiza
Minisitiri Ngabitsinze yibukije abaturiye Sebeya kwirinda ibiza

Minisitiri Ngabitsinze wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo, mu gusibura inzira z’amazi mu kwirinda ko imvura iguye yabura inzira akangiriza abaturage.

Aganira n’abaturage, Minisitiri Ngabitsinze yabasabye kwitegura imvura izagwa, bakimuka mu manegeka birinda gutwarwa n’ibiza, na ho abagomba gukora ibikorwa birinda ko bangirizwa n’amazi bakabikora hakiri kare.

Agira ati "Ibiza byarabaye byica abantu kandi imvura ntizahagarara, n’ubu turimo kwitegura kugira ngo izaza itazica abantu. Twasibuye imiyoboro, tuganira n’abaturage tubasaba kuva mu manegeka bagatura ahantu hatabatera ibibazo, tukaba turimo gukorana twese kugira ngo duhagarike ibibi biterwa n’amazi menshi."

Minisitiri w’ubucuruzi avuga ko imisozi igomba gushyirwaho imirwanyasuri, kugira ngo ifate amazi.

Ati "Hano hakikijwe n’imisozi, hejuru hakeneye imirwanyasuri itandukanye, amaterasi kugira ngo amazi tuyagabanyirize imbaraga, iyo amanutse ari menshi hari ibyo yangiza, abaturage bakabura ibintu byabo."

Ibiza byabaye mu Karere ka Rubavu mu ntangiriro za Gicurasi 2023, byahitanze abaturage babarirwa muri 29 ndetse bisenyera benshi. Nubwo havugwa umugezi wa Sebeya hari benshi bangirijwe n’inkangu, abahatuye bavuga ko bakwiye kwitabwaho.

Ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 byangije inzu 1,564 bisenya igera ku 855.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka