Minisitiri Ngabitsinze avuga ko ari ngombwa ko Expo yimurirwa ahandi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yashoje Imurikagurisha(Expo) rya 26 ryari rimaze ibyumweru bibiri birenga ribera i Kigali, yemeza ko rizimurwa aho risanzwe ribera i Gikondo mu gihe kiri imbere.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze

Dr Ngabitsinze avuga ko kwimura Expo ari gahunda Minisiteri ayobora (MINICOM) ifatanyijemo n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) n’izindi nzego, bitewe n’uko ngo hagenda haba hato cyane.

Ati "Iyo uhasuye ukabona uburyo amasitandi aba yegeranye, ni byiza ko umushinga wo kubaka ahantu hanini cyane umaze iminsi na wo washyirwa mu bikorwa, tuzakomeza kubikoranaho na PSF, ni ikintu tugomba gushyiramo imbaraga".

Ati "Ryari! Biragoye kuko ni ibintu bisaba amafaranga menshi, ariko vuba bishoboka mu bushobozi bwacu, ubwa PSF, turashaka y’uko rwose muri 2027 bidakunze, muri 2028 tuzaba twamaze kubaka kuko biratinda ariko turabishaka".

Aho Expo ibera i Gikondo ngo habaye hato
Aho Expo ibera i Gikondo ngo habaye hato

Umukuru w’agateganyo wa PSF, Jeanne Françoise Mubiligi, avuga ko Imurikagurisha riteganya kwimukira i Gahanga hafi ya Stade y’umukino wa Cricket, kandi abantu ngo bazoroherezwa kujya bagerayo.

Mubiligi agira ati "Mu nshuro 25 zahise twagiye tubona imibare y’abaza kumurika yiyongera, uyu mwaka rero ho byabaye akarusho, abahasura bageze ku bihumbi 300 birenga, hari abamurika tutabashije kwakira kuko umwanya w’aho kubashyira usigaye ugenda utubana muto."

PSF ivuga ko iri murikagurisha rya 26 ryitabiriwe n’abamurika baturutse mu bihugu 21 byo hirya no hino ku Isi, barimo Abaturarwanda 291 ndetse n’abaturutse mu bindi bihugu barenga 100.

Nyuma ya Expo26 abahize abandi barahembwe
Nyuma ya Expo26 abahize abandi barahembwe

PSF yashimiye abamurika baturutse muri Pakistan, ivuga ko ari cyo gihugu cyarushije ibindi kugaragaza neza ibyo bakora kandi bikenewe cyane, mu gihe abamurika bo mu Rwanda bashimiwe harimo urubuga Irembo ku mwanya wa mbere, BPR Bank ku wa kabiri na AMEKI Color ku wa gatatu.

Uwitwa Hussein uhagarariye abanya-Pakistan bamuritse ibicuruzwa, avuga ko bazanye ibigera mu bwoko burindwi, bijyanye n’ubukorikori hamwe n’ubuhinzi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko bazakora ibishoboka, Imurikagurisha ry’ubutaha rikazitabirwa n’urubyiruko rwinshi hamwe n’ibikorerwa mu Rwanda byiswe ’made in Rwanda’, bifite ubuziranenge bwuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka