Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’u Bufaransa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abaturage b’iki Gihugu baba mu Rwanda n’abandi banyacyubahiro mu kwizihiza umunsi mukuru wahariwe u Bufaransa.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe

Ni iburori byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 11 Nyakanga 2024.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yashimiye Minsitiri Nduhungirehe. Ati: “Nyakubahwa Minisitiri Nduhungirehe, mwakoze kandi byari iby’agaciro kuba mwaje kwifatanya natwe mu ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Igihugu cyacu”.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, anizeza ko uzakomeza muri ubwo buryo.

Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wazahutse mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko mu Rwanda nyuma y’igihe kinini cyari gishize ibihugu byombi bidacana uwaka bitewe n’uruhare rw’iki Gihugu mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe, Perezida Emmanuel Macron yashimangiye ko Igihugu cye cyahinduye umuvuno ku bijyanye n’imibanire yacyo na Afurika ndetse ashimangira ko afite icyizere ko umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda umaze kuzahurwa utazasubira inyuma. 

Minisitiri Nduhungirehe yashimiye umubano w'ibihugu byombi
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye umubano w’ibihugu byombi
Ibirori byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
Ibirori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka