Minisitiri Nduhungirehe yatunguwe n’uburyarya bwa DRC ku guha ikaze abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe yatangaje ko yatunguwe n’uburyarya bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma yo kwita ikinyoma inyandiko bigaragara ko ari umwimerere kandi y’ukuri yakozwe mu buryo bw’ibanga ku mugambi wo guha ikaze Abanyarwanda barimo abahamijwe gukora Jenoside.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yatunguwe n'uburyarya bwa DRC ku guha ikaze abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yatunguwe n’uburyarya bwa DRC ku guha ikaze abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Iyi nyandiko ubuyobozi bwa DRC bwise ikinyoma, yashyizweho umukono tariki ya 26 Nyakanga 2024, n’umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Antony Nkinzo Kamole, yemerera Ali Illiassou Dicko uruhushya rwo guhagararira Perezida Felix Tshisekedi mu biganiro na Niger.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko yatunguwe no kubona ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko iyo nyandiko ari ikinyoma, nyamara n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda UNIRMCT, rwaroherereje kopi y’iyo nyandiko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger tariki ya 6 Nzeri, 2024.

Minisitiri Nduhungire kandi akomeza avuga ko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yakiriye iyo nyandiko ku ya 7 Nzeri 2024, saa munani n’iminota 54 (14h54).

Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa DRC, igaragaza biganiro byari bigiye guhagararirwamo Tshisekedi, byari bigamije gusaba Leta ya Niger kweremera Abanyarwanda batandantu uburenganzira bwo kujya muri DRC.

Aba uko ari batandatu barimo Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.

Basanzwe bacumbikiwe muri Niger, nyuma yo gukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, bakaza kuburana bagahamwa n’ibyaha ndetse barabifungirwa, bakaba bararangije igifungo ku byaha bya jenoside bari bakurikiranyweho.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Amb. Nduhungirehe avuga ko niba Guverinoma ya DRC, yaremeye kwakira no guha ubwisanzure aba Banyarwanda bahoze muri leta y’abatabazi yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basanzwe baba mu gihugu cya Niger idakwiye kubikora yihishahisha.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati, “Niba Leta ya DRC ishaka guha ubwisanzure no kujya muri DRC abo Abanyarwanda, bahoze muri Leta y’abateguye Jenoside mu 1994, barimo uwabaye Captain ukiri mu mitwe yitwaje intwaro n’ishaka gukuraho ubutegetsi, niyemere ibikore itihishe inyuma y’urutoki rwayo ruhera".

Muri aba Banyarwanda Leta ya Congo ishaka guha uburenganzira bwo kwidegembya ku butaka bwayo, harimo Innocent Sagahutu wahoze ari Kapiteni mu ngabo za FAR, ndetse akaba afite imikoranire n’umutwe wa FDLR uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyi nyandiko ubuyoboi bwa DRC bwagaragaje ko ari ikinyoma
Iyi nyandiko ubuyoboi bwa DRC bwagaragaje ko ari ikinyoma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Niba umuntu yarakatiwe agafungwa akarangiza igihano yahawe, ntabwo asubira mumuryango? Rero nonese batagiye muri kongo bakajya mukindi gihugu cyemeye kubakira nabwo twagira ikibazo ?

Alias kazungu yanditse ku itariki ya: 18-09-2024  →  Musubize

Niba umuntu yarakatiwe agafungwa akarangiza igihano yahawe, ntabwo asubira mumuryango? Rero nonese batagiye muri kongo bakajya mukindi gihugu cyemeye kubakira nabwo twagira ikibazo ?

Alias kazungu yanditse ku itariki ya: 18-09-2024  →  Musubize

Njye ndumva kuba bararangije igihano ntakibazo cya a kirimo kuzakira.
None c abakoze ibyaha ni abo guhabwa akato?
Byaruta niba ntabutaka bemerewe kubaho kwisi,
Mwabohereza ku wabaremye akabacira urubanza.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka