Perezida Kagame yoherereje Mugenzi we wa Tchad ubutumwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025 mu Mujyi wa Ndjamena, nyuma y’uko Minisitiri Nduhungirehe yageze muri Tchad ku wa 15 Nyakanga 2025, aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Havugiyaremye Aimable.

Akigera mu Mujyi wa Ndjamena, yakiriwe na mugenzi we wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul, baganira ku ngingo zijyanye n’inyungu z’ibihugu byombi.

Intumwa z’u Rwanda zanaganiriye na Perezida Déby n’abandi bamufashije kubakira. Ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye umubano mwiza kuko umaze igihe kirekire kuko na mbere Maréchal Idris Déby Itno, wishwe muri Mata 2021, atarasimburwa n’umuhungu we Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, wari uhagaze neza.

Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga, bwashimangiwe n’urugendo yagiriye i Kigali muri Werurwe 2022, agashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi icyo gihugu mu bihe bikomeye cyanyuzemo ubwo cyagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.

Perezida Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, yanohereje mu Rwanda intumwa ye yihariye ikaba n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa. Ibihugu byombi Ibi bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, yashyizweho umukono muri Werurwe 2022 ubwo Perezida Déby yari i Kigali.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka