Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje Perezida Ndayishimiye ku cyajyanye ingabo ze muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wavuze ko ingabo z’Igihugu cye, zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga.

Amb Olivier Nduhungirehe
Amb Olivier Nduhungirehe

Ibi Amb Nduhungirehe yabigaragarije mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa X, ubwo yasubizaga ibikubiye mu ijambo Perezida Ndayishimiye yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo Perezida Ndayishimiye yabwiye abadipolomate, bihabanye n’ukuri kw’ibiriho abantu bashobora kwigenzurira byoroshye.

Yagize ati "Mu by’ukuri, niba ingabo z’u Burundi (FDNB) zaroherejwe muri RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’amahanga, kuki batigeze bagaba igitero kuri FDLR?"

Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko hejuru y’ibyo, ikirushijeho kuba kibi ari ukuba ingabo z’u Burundi zarifatanyije mu mikoranire n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagifite n’iyo ngengabitekerezo.

Yagaragaje kandi ko mu bihe bitandukanye, Ingabo z’Abarundi zagiye zigira uruhare mu mirwano ikaze zabaga zifatanyijemo n’ihuriro ry’imitwe ishyigikiye Ingabo za Congo, FARDC, mu kurwanya umutwe wa M23 ndetse no kwica Abatutsi bo muri Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndumva birakaz

jeshi yanditse ku itariki ya: 3-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka