Minisitiri Nduhungirehe yakiriye umuyobozi muri ambasade ya Luxembourg mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 yakiriye Charlotte Helminger, umuyobozi muri Ambasade ya Luxembourg mu Rwanda (Chargé d’Affaires).

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane buri ku rubuga rwa X, yatangaje ko aba bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Luxembourg.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubutwererane, aho mu Ukwakira mu 2022, Leta y’u Rwanda na Luxembourg, Igihugu giherereye mu Burengerazuba bw’u Burayi, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y’Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka Kigali International Financial Center.
Ayo masezerano yari agamije guteza imbere Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali, haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imikorere kugira ngo iryo huriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.
U Rwanda na Luxambourg bisanganywe umubano mwiza mu zindi nzego zitandukanye, iki gihugu kikaba gisanganywe ubunararibonye mu by’Imari. Ibihugu byombi bifitanye n’andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.
Muri Kamena uyu mwaka kandi Leta y’u Rwanda n’iya Luxembourg zasinye amasezerano y’inkunga afite agaciro ka miliyoni 12 z’Ama-Euro (angana na miliyari 16.7 Frw) azifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ni amasezerano yasinyiwe kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, asinywa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ndetse na Minisitiri w’Intebe Wungirije, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Ubutwererane, Xavier Bettel.
Ni amafaranga azakoreshwa mu bijyanye no kurengera ibidukikije ndetse no gushyiraho ingamba zigamije kwirinda ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’ikirere nka kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi muri ibi bihe, u Rwanda narwo rukaba kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n’iki kibazo.
Ohereza igitekerezo
|