Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro z’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, yakiriye kopi z’impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Abashyikirije Minisitiri Nduhungirehe kopi z’izi mpapuro barimo Alison Heather Thorpe w’u Bwongereza, Shri Mridu Pawan Das w’u Buhinde, Fátima Yesenia Fernandes Juaréz wa Venezuela na Mauro Massoni w’u Butaliyani.
Mridu Pawan Das w’u Buhinde ni umwe muri ba Ambasaderi b’ibihugu 12 bemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 23 Kanama 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ambasaderi Alison Heather na Fátima Yesenia ufite ibiro muri Uganda bemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 25 Mutarama 2024.
Alison Heather Thorpe, yasimbuye Omar Daair wari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2021, dore ko aribwo yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, akaba yari asimbuye Joanne Lomas.
Ambasaderi Mauro Massoni w’u Butaliyani yemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 29 Ugushyingo 2023. Na we akaba afite ibiro muri Uganda.
Ibi bihugu kugira ababihagarariye mu Rwanda ni kimwe mu imenyetso byiza bihamya umubano mwiza, ndetse kurushaho kuwushimangira bikaba imwe mu ntego z’abo badipolomate.
Ibi bizashingirwa ku bufatanye mu ngingo zitandukanye u Rwanda n’ibihugu byabo bisanganywe, harimo nk’ibikorwa birimo kubungabunga ibidukikije, ubwikorezi, koroshya ingendo no guteza imbere inganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|