Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe yakiriye Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi, n’ibyavuye mu nama y’Abaminisitiri ya (TICAD9) yabereye i Tokyo mu kwezi gushize.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yakiriye Ambasaderi w'u Buyapani
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani

Ibi biganiro byabaye kuri uyu Kane tariki 19 Nzeri 2024, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwayo rwa X.

Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani watangiye ahagana mu mwaka wa 1962, ibihugu byombi bikomeza kugirana imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, ubukerarugendo, ubwikorezi ndetse n’umubano ushingiye ku nama.

Nko muri 2023 Ukwakira, Dr Uzziel Ndagijimana wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi hamwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima na Minako Shiotsuka, uhagarariye ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cy’u Buyapani (JICA), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu ikoranabuhanga mu bwikorezi.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye bukomeje hagati y'ibihugu byombi
Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi

U Buyapani butera inkunga Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa remezo binyuze mu Kigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cy’u Buyapani (JICA), cyane cyane biteza imbere ibikorwa remezo by’ubukungu birimo imihanda, ibikorwa byo gukwirakwiza amazi no kubungabunga gahunda yo gutanga amazi, binyuze mu mishinga itandukanye ndetse n’ubufatanye bwa tekiniki.

Muri Werurwe 2024, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na miliyari 14 z’Amayen (hafi miliyari 118 z’amafaranga y’u Rwanda) igamije guteza imbere urwego rw’uburezi. Ayo masezerano y’inkunga yasinywe mu buryo bw’inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire ndetse ni ubwa mbere iki gihugu cyari gitanze inguzanyo ingana ityo mu gufasha u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka