Minisitiri Musabyimana yasuye urwibutso rwa Mubuga Ashima uburyo rwitaweho
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 yunamiye imibiri iruhukiye mu rwibutso rw’Abazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Mubuga ashima uburyo rwitaweho.

Uku kwita kuri uru rwibutso Minisitiri Musabyimana avuga ko ari igikorwa giha agaciro abarushyinguyemo ndetse no kwitegura ibihe u Rwanda rugiye kwinjiramo by’icyunamo, mu kwezi gutaha kwa, aho hazaba hibukwa ku nshuro ya29, jenoside yakorewe abatutsi.
Uru rwibutso kandi rubitse ibimenyetso bitandukanye birimo imyambaro, amashusho n’amazina by’abari bahahungiye.

Minisitiri Musabyima amaze gushyira indabo kuri uru rwibutso yasuye ibindi bikorwa by’iterambere muri aka karere birimo ikigo nderabuzima cya Mubuga, Agakiriro k’akarere kubatse mu Murenge wa Mubuga, Koperative Umubano Nyarwanda y’abahoze bakorera ubucuruzi mu muhanda yo mu Murenge wa Rubengera, ndetse anasura Ishuri "ndatwa school Rubengera, hamwe n’igice cy’ubukerarugendo.

Uru rugendo rwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, rugamije kurebera hamwe ibikorwa by’iterambere by’aka karere mu rwego rwo kubagira inama ku rushaho kunoza ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’abaturage no gukomeza kongera ibikorwaremezo kugira ngo bazese imihigo ku mwanya mwiza kuko aka karere ka Karongi kaje ku mwanya wa 11 n’amanota 78.97%.

Nyuma y’uko hatangajwe imihigo y’uturere Minisitiri Musabyimana yakoze ingendo mu ntara zitandukanye mu rwego rwo kugirana inama abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu rwego rwo kunoza serivise zihabwa umuturage.
Ohereza igitekerezo
|