Minisitiri Musabyimana yakiriye uhagarariye FAO mu Rwanda baganira ku guteza imbere imirire myiza

Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yakiriye Madamu Coumba Dieng Sow, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) mu Rwanda baganira ku bikorwa byo guteza imbere imirire myiza.

Minisitiri Musabyimana yakiriye Coumba Dieng Sow, uhagarariye FAO mu Rwanda
Minisitiri Musabyimana yakiriye Coumba Dieng Sow, uhagarariye FAO mu Rwanda

Mu biganiro bagiranye kuwa Kane tariki 13 Kamena 2024, byari byitabiriwe na Madamu Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, byibanze ku bikorwa bya FAO mu Rwanda bigamije guteza imbere imirire myiza, umusaruro w’ubuhinzi, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, n’izindi ngingo zitandukanye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) risanzwe rifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye aho kuva mu 2022, ku bufatanye n’iri shami rya Loni, u Rwanda rwiyemeje gutangira gusuzuma uruhererekane rw’ibiribwa hifashishijwe uburyo bugezweho ku rwego mpuzamahanga.

Ni ibikorwa bizajyana no gukorana n’inzego zose zaba izifata ibyemezo cyangwa izirebwa n’uruhererekane rw’ibiribwa mu gihugu, hagamijwe kureba ahakiri ibibazo no kugena ingengabihe n’ishoramari rikenewe, mu kuzamura ubushobozi busabwa ku rwego mpuzamahanga.

Minisitir Musabyimana na Madamu Coumba Dieng baganiriye kuri gahunda zigamije guteza imbere imirire myiza
Minisitir Musabyimana na Madamu Coumba Dieng baganiriye kuri gahunda zigamije guteza imbere imirire myiza

Mu 2023, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) nayo kubufatanye na FAO, batangije umushinga ugomba kureba ibijyanye n’ubuzirange n’uruhererekane rw’ibiribwa, by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude ari kumwe na Madamu Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, yakiriye kandi Madamu Afshan Khan, Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Scaling Up Nutrition (SUN) igamije ku kwita ku mirire y’abana.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude yakiriye kandi Madamu Afshan Khan
Minisitiri Musabyimana Jean Claude yakiriye kandi Madamu Afshan Khan

Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zitadukanye z’iyi gahunda ya SUN, mu gukemura ibibazo byose bitera imirire mibi.

Baganiriye kandi ku bijyanye n’ubufatanye harimo, gushimangira imikorere ya gahunda u Rwanda rwiyemeje ya buri Karere ku kurandura imirire mibi (DPEM), guteza imbere ibikorwa by’Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD).

Baganiriye kandi no ku bikorwa by’inama yo kurwego rwo hejuru ya gahunda ya Scaling Up Nutrition (SUN) iteganyijwe kubera mu Rwanda mu Gushyingo kuva 25 kugeza 28, 2024.

Baganiriye no ku nama yo kurwego rwo hejuru ya Scaling Up Nutrition izabere mu Rwanda uyu mwaka
Baganiriye no ku nama yo kurwego rwo hejuru ya Scaling Up Nutrition izabere mu Rwanda uyu mwaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka