Minisitiri Musabyimana yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ari kumwe na Madamu Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), bakiriye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, aherekejwe na Jonathan Kamin, Umuyobozi w’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda.

Abo bayobozi baganiriye ku ruhare rwa MINALOC mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma, kugera ku nzego z’ibanze by’umwihariko n’imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ategerejwe umwaka utaha.

Bagarutse no ku guteza imbere politiki y’itangazamakuru, ndetse na gahunda zitandukanye ziterwa inkunga na USAID mu Rwanda.

Ubufatanye bwa USAID n’u Rwanda busanzwe bwibanda mu nzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi, umutekano w’ibiribwa, ubuzima n’uburezi.

Umwaka ushize USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, cyatangije gahunda igamije kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, izatangwamo Miliyoni 14A8 z’amadolari ya Amerika mu myaka itanu.

Iyi gahunda yiswe ‘Kungahara Wagura Amasoko’, ikaba igamije kuzamura ubukungu butagira uwo buheza kandi mu buryo burambye.

Jonathan Kamin, Umuyobozi uhagagarariye USAID mu Rwanda, icyo gihe yatangaje ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari uko ibyoherezwa mu mahanga mu bihingwa byatoranyijwe, byakwiyongeraho 12% ku mwaka, ibyinjizwa na byo bikiyongera kuva kuri 50 kugera kuri 75% ku ngo zigera ku bihumbi 100.

Ni umushinga biteganyijwe ko muri iyo myaka itanu, uzasiga umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byiyongereye ku kigero cya 168%.

Nibura ingo zigera ku bihumbi 127, zirimo abagore n’urubyiruko bazagira uruhare mu bikorwa by’uyu mushinga, ibyo zizinjiza biziyongeraho 50%.

Umwaka wa 2022, USAID yari imaze gukoresha mu Rwanda arenga Miliyoni 96 $ (asaga Miliyoni 100Frw). Muri ayo yose, umubare munini ni ayakoreshejwe muri serivisi z’ubuzima, ahatanzwe Miliyoni 61$ mu gihe Miliyoni 9.9$ zakoreshejwe mu bijyanye n’ubuhinzi.

Ni mu gihe mu burezi hatanzwe Miliyoni 3.3$, mu gihe izakoreshejwe mu bikorwa by’ubutabazi ari miliyoni 9,5$.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka