Minisitiri Murasira yakiriye itsinda rya EU

Itsinda ry’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), riyobowe na Ms J Balfoort, wungirije umuyobozi ushinzwe umutekano na politiki y’ubwirinzi, ku itariki 20 Mutarama 2023, bakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo na Minisitiri Maj Gen Albert Murasira, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

Itsinda rya EU ryakiriwe na Minisitiri Murasira n'abandi bayobozi mu Ngabo Z'u Rwanda
Itsinda rya EU ryakiriwe na Minisitiri Murasira n’abandi bayobozi mu Ngabo Z’u Rwanda

Iri tsinda ry’intumwa za EU zari ziyobowe na J Balfoort ari kumwe na Vice Admiral H Bléjean, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibya gisirikari muri uwo muryango.

Ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi byibanze ku ngingo zinyuranye, zirimo umutekano n’ibya gisirikari.

Ibi biganiro kandi byanitabiriwe na Gen Patrick Karuretwa uyobora Ishami rishinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare muri RDF.

U Rwanda na EU basanzwe bafitanye imikoranire n’umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuko mu mpera z’umwaka wa 2022, EU yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni €20 (asaga Miliyari 20Frw) yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro
Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro

Izi ntumwa za EU muri uku kwezi zagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku tariki 19 Mutarama mu 2023, bigamije kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda n’uwo muryango byibanze ku kubungabungwa amahoro n’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka