Minisitiri Murasira yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Buholandi

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, yahuye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi w’Ubwami bw’u Buholandi, Hon. Kajsa Ollongren.

Aba bayobozi bombi bahuye ku ruhande rw’inama y’ikoranabuhanga n’ubwenge bw’ubukorano mu rwego rwa gisirikare (REAIM) yateraniye i La Haye, mu Bwami bw’u Buholandi ku ya 15-16 Gashyantare 2023.

Minisitiri Murasira na mugenzi we w’u Buholandi, baganiriye ku buryo bwo kuzamura ubufatanye busanzwe buri hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama mpuzamahanga yateranye bwa mbere yateguwe na Guverinoma y’u Buholandi, ihuriza hamwe abantu barenga 1500.

REAIM 2023 ni urubuga ruhuza abafatanyabikorwa batandukanye barimo za Guverinoma, inganda, sosiyete sivile, mu guhuriza hamwe amahirwe ahari, ibibazo ndetse n’inzitizi zijyanye no gukoresha ikoranabuhanga n’ubwenge bw’ubukorano mu gisirikare.

U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifitanye umubano ukomeye n’ubufatanye mu bya gisirikare, bukubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Kamena 2005.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, ni bwo u Buholandi bwohereje abasirikare 150 bo muri batayo ya 44 mu Rwanda, muri gahunda y’imyitozo yo kurwanira ku butaka.

Iyo myitozo yatangiye tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, isozwa ku wa 22 Ukuboza 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka