Minisitiri Murasira ari mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan, ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriwe na mugenzi we Col. Gen. Zakir Asker Oglu Hasanov.

Minisitiri Murasira, ari muri Azerbaijan aho yitabiriye Imurikabikorwa Mpuzamahanga rya 4 rya Gisirikare (ADEX-2022), n’Imurikabikorwa rirebana n’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, ibikoresho byifashishwa mu guharanira Umutekano n’Ubutabazi (ECUREX CASPIAN-2022).

Ayo ma murikabikorwa yombi arimo kubera mu murwa mukuru, Baku muri icyo Gihugu.

Maj Gen Albert Murasira yahuye kandi na Minisitiri w’Inganda za Gisirikare, Madat Gazanfar oglu Guliyev.

Minisitiri Murasira, ibiganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi bamwakiriye, byibanze ku ngingo z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho, zerekeza ku masezerano agamije ubufatanye mu rwego rwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye urwo rugendo imana imube hafi.

fabien yanditse ku itariki ya: 7-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka