Minisitiri Mpunga yasobanuye impamvu yo guhagarika ubucuruzi saa kumi n’ebyiri n’ingendo hagati y’uturere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari ukugira ngo abantu babashe kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo.
- Dr Mpunga Tharcisse
Icyo ni kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021, ikaba yari igamije kureba uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda n’uko ingamba zo kuyirinda zubahirizwa.
Minisitiri Mpunga asobanura iby’ibyo byemezo, yavuze ko kuba abantu batubahiriza isaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo biri mu byongera ubwandu bw’icyo cyorezo ari yo mpamvu ibikorwa by’ubucuruzi byagabanyirijwe amasaha aho kuba Guma mu rugo ya burundu.
Agira ati “Muzi ko ubu guhagarika ingendo bitangira saa mbili ariko ni yo saha usanga abantu bari ku mirongo muri gare, abandi bari mu mihanda ibinyabiziga byirukanka hakaba impanuka. Gufunga ibyo bikorwa rero saa kumi n’ebyiri biratanga umwanya wo gutuma abo bantu bose badahurira muri gare saa mbili, cyane ko imodoka zitwara 50% bityo bakaguma bacucitse ku mirongo babuze uko bagenda ari na ko banduzanya”.
Ati “Biratuma rero abantu batangira gutaha hakiri kare bityo babone imodoka zibatwara neza nta muvundo kandi harimo kwirinda kuko babasha guhana intera, bityo saa mbili zigere bageze mu ngo kandi ntawe uhuye n’impanuka”.
Minisitiri Mpunga yavuze kandi ku cyemezo cyo guhagarika ingendo hagati y’uturere, no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali, ko bigamije guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo, akabivuga ahereye ku bwiyongere bw’abanduye mu mpera z’umwaka ushize.
Ati “Icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gihagaze nabi cyane, mu kwezi gushize imibare y’abandura yarazamutse cyane kugeza n’aho tugira abandura hafi 200 ku munsi ariko n’abapfa biyongera, kuko 50% by’abapfuye mu gihugu bagaragaye mu Kuboza 2020. Tugeze rero mu bihe tutigeze tugeramo, abarwayi barimo kuremba hakiri kare bakitaba Imana harimo n’abato”.
Ati “Muri iyi minsi abantu bakomeje kugira ingendo kubera iminsi mikuru bava mu turere bajya mu tundi ari yo mpamvu tubona ubwandu buri mu turere twose tw’igihugu, cyane cyane mu mijyi. Kugabanya ubwandu rero ni uko tugabanya ingendo hagati y’uturere, kuko nka Musanze, Rusizi, Umujyi wa Kigali, Huye, Rubavu n’ahandi hari abarwayi benshi, bakomeje gukwirakwira igihugu ni ko gukwirakwiza indwara, babe bakorere aho bari turebe uko bizaba bimeze mu minsi 14”.
Icyakora uwo muyobozi yasobanuye ko ingendo hagati y’uturere tugize Umujyi wa Kigali zo zikomeza kuko ufatwa nk’agace kamwe aho abantu bahurira kuri byinshi ndetse n’uko ubwandu buhagaze ari kimwe, igikuru ngo ni uko batava muri Kigali ngo bajye gukwirakwiza ubwandu mu tundi turere tw’igihugu.
Ingendo za ngombwa zirimo ahanini kwivuza mu gihe umuntu yahawe ‘transfer’ ziremewe, n’umuntu ku giti cye yakwitwarira umurwayi ariko bagasabwa ko baba baripimishije Covid-19.
Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, bambara neza agapfukamunwa, bakaraba intoki kenshi, bahana intera, birinda ingendo zitari ngombwa n’ibindi.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Mu Rwanda abantu 4 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 227
- Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi)
- Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo (Inama y’Abaminisitiri)
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19
- Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho - Minisitiri Busingye
- Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
- Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 277 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 257 babasanzemo COVID-19
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BIRAKWIYE KO TWUBAHIRIZA AYAMABWIRIZA KUKO ICYICYOREZO NIIBI CYANE PEE.