Minisitiri Marizamunda yakiriye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa
Kuri uyu wa 8 Kanama 2024, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa Lt Gen Huang Xucong n’itsinda ayoboye.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye uyu muyobozi ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga.
Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, ibiganiro bagiranye byibanze ku gukomeza umubano usanzwe hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.
Ku munsi w’ejo iri tsinda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe kuri uyu wa Kane basuye Ikigo cya Gisirikare cy’Imyitozo cya Gabiro.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu iri tsinda rizanasura Ishuri rya Gisirikare riri i Gako.
Tariki 31 Nyakanga, ubwo ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yizihizaga imyaka 97 Igisirikare cya Rubanda cy’u Bushinwa (PLA) kimaze gishinzwe, iyi ambasade yijeje ko u Bushinwa buzakomeza gukora ibishoboka byose bugasigasira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bya gisirikare.
Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa usanzwe kandi ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|