Minisitiri Marizamunda yakiriye Stefan Löfven wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suède
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye mu biro bye Stefan Löfven wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suède, akaba na Perezida w’inama y’ubutgetsi y’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi n’amahoro cya Stockholm (SIPRI).
Minisitiri Marizamunda yakiriye Stefan Löfven ku wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023, aho yari kumwe na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague.
Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku nzego zishoboka impande zombi zafatanyamo, by’umwihariko ishuri ryigisha amahoro ry’u Rwanda (Rwanda Peace Academy).
Mu gitondo cyo ku wa Mbere kandi, Stefan Löfven n’intumwa ayoboye, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yunamira abahashyinguye.
Mu bindi yasobanuriwe, harimo ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye u Rwanda, ndetse n’urugendo Igihugu cyanyuzemo mu kongera kwiyubaka.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, Stefan Löfven n’intumwa ze zirimo Ulf Löfven, bari bugeze ibiganiro ku ba Ofisiye baturutse mu karere bitabiriye amasomo yo kubungabunga amahoro, mu ishuri ryigisha amahoro ry’u Rwanda (RPA).
U Rwanda na Suède, bisanganywe umubano ushingiye mu nzego zirimo uburezi, ubuzima ubuhinzi, imihindagurikire y’ibihe no kwihaza mu biribwa, ubutabera ndetse n’umutekano.
Mu cyerekezo 2020, Suède yaje mu bihugu bya mbere byifuje gufatanya n’u Rwanda kongera kwiyubaka mu nguni zose, ariko hubakiwe ku burezi nk’urwego ruri mu zagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibihugu byombi kandi mu rwego rw’umutekano byashyizeho itsinda ryihariye rya Polisi, rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SPT-GBV), rikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|