Minisitiri Kallmyr yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutabera w’igihugu cya Norvège, Jøran Kallymr uri mu ruzinduko mu Rwanda, avuga ko yababajwe n’ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko anashima iterambere rugezeho.

Minisitiri Kallmyr ari kumwe na Minisitiri Busingye, bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutsi rwa Kigali
Minisitiri Kallmyr ari kumwe na Minisitiri Busingye, bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutsi rwa Kigali

Yabivuze kuwa kabiri tariki 21 Mutarama 2020, ubwo yasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, akaba yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Nyuma yo gusura urwo rwibutso no gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside, Minisitiri Kallymr yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye.

Yagize ati “Ndababaye cyane mu mutima wanjye kuba ibi byarabaye. Icyakora ku rundi ruhande hari icyizere kuko iyo ndebye u Rwanda uyu munsi n’ukuntu rwahindutse sosiyete nziza, bivuze ko mwabashije kwibonera ibisubizo, ndumva hari icyizere kuri buri wese”.

Minisitiri Kallmyr yababajwe n'ibyabaye mu Rwanda
Minisitiri Kallmyr yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda

Yakomeje avuga ko azagira uruhare mu gutuma ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ahandi, kuko ngo guhagarika ivangura ari ikintu cy’ingirakamaro.

Minisitiri Busingye yagarutse ku ruzinduko rw’uwo mushyitsi rushingiye ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, akaba ngo yari yaje no kureba impunzi zavuye muri Libya kuko hari izo bateganya guha ubuhungiro.

Ati “Icyamuzanye mu Rwanda ni ukureba uko bariya bahunze bava muri Libya bari mu Rwanda hakubahirizwa icyifuzo cyabo, bityo bakagira abo batwara iwabo bakabatuza. Ikindi ni ukureba uko twebwe nk’u Rwanda twitwara mu gutuza bariya bantu”.

Basobanuriwe ibiri mu rwibutso
Basobanuriwe ibiri mu rwibutso

Ati “Uyu munsi yadusuye nka Minisiteri y’Ubutabera kuko dufitanye umubano mwiza, cyane ko Norvège ari yo yohereje umuntu wa mbere uregwa Jenoside mu bo twashakishaga ari we Charles Bandora. Ariko hari n’abandi bagikurikiranwa dufatanyije kugira ngo ubutabera bugerweho”.

Arongera ati “Ubu rero yaje hano ku rwibutso kugira ngo yirebere, yongere ku byo yumva, asoma, akurikira mu mateka yacu, bityo abimenye nk’umuyobozi mu gihugu cye”.

Birebeye amateka y'u Rwanda ari mu rwibutso
Birebeye amateka y’u Rwanda ari mu rwibutso

Kuwa mbere wiki cyumweru, ni bwo Minisitiri Kallymr yasuye inkambi y’agateganyo ya Gashora aho izo mpunzi zicumbikiwe, akaba yaremeye ko igihugu cye kizakira abantu 450 muri abo baturuka muri Libya ndetse n’abandi 150 b’impunzi z’Abanyekongo bari hirya no hino mu nkambi.

Kuri ubu mu nkambi y’agateganyo ya Gashora harimo impunzi 299 zavuye muri Libya, ariko mbere zari 306, igihugu cya Suède kikaba cyaratwaye barindwi, Norvège ikaba ari cyo gihugu cya mbere cyemeye gutwara umubare munini w’izo mpunzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka