Minisitiri Gatete yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, Minisitiri w’ibikorwaremezo, Amb. Calver Gatete yakiriye mu biro bye Umuyobozi mukuru wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), uhagarariye Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba, Cheptoo Amos Kipronoh, bagirana ibiganiro.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro

Urubuga rwa Tweeter ya Minisiteri y’ibikorwa remezo, rwatangaje ko abo bayobozi bombi ibiganiro bagiranye byibanze ku nzego zitandukanye z’ubufatanye zirimo ibijyanye n’Ingufu, ubwikorezi, amazi n’isukura.

Ibyo biganiro kandi byanitabiriwe n’Umuyobozi uhagarariye iyo Banki mu Rwanda, Aissa Touré.

Cheptoo Amos Kipronoh, akaba ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere mu bihugu bya Kenya, Eritereya, Etiyopiya, u Rwanda, Seychelles, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya na Uganda.

AfDB isanzwe itera inkunga u Rwanda mu bikorwa remezo, aho muri Kamena 2021, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo Banki afite agaciro ka miliyoni 84.2 z’Amadorali ya Amerika (hafi miliyali 82.1 z’Amafaranga y’u Rwanda), azakoreshwa mu kunganira gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uwo mushinga uzafasha gusakaza insinga z’amashanyarazi zifite ubushobozi buciriritse ku burebure bwa kilometero 595, n’izifite ubushobozi buto ku birometero 1,620.

Ibyo ngo bizatuma hiyongeraho ingo zisaga 77,470 zizacanirwa amashanyarazi mu turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka