Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha Abanyecongo bahunze kubera imitingito
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney urimo gusura ibikorwa byangijwe n’umutingito mu Karere ka Rubavu, ndetse akanasura n’impunzi z’Abanyecongo bahungiye mu Rwanda kubera imitingito irimo kwiyongera, yatangaje ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo bagezweho ubufasha byihuse.
Abaturage bavuye mu gace ka Kilimanyoka ahaturikiye ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, babarirwa muri 352 bakaba bacumbikiwe mu Murenge wa Busasamana.
Bageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, kubera gutinya imitingito bavuga ko ikirunga gishobora kongera kuruka ndetse bagatinya ko inzu zabagwira kuko hari nginshi zasenyutse haba i Goma ndetse no mu mujyi wa Gisenyi.
Aho bakiriwe bari mu rusengero bakaba barimo gufashwa n’abaturage kubona iby’ingenzi byo bakenera birimo ibyo kurya.
Minisitiri Gatabazi wabasuye yavuze ko bagiye gukorana na Minisitiri ishinzwe ubutabazi kugira ngo bababonere ubufasha bw’ibanze.
Yagize ati “Turakorana na Minisiteri ishinzwe ubutabazi kugira ngo babone ubufasha bwihuse, niba ari amahema twabashingira akabone kuko ari benshi bityo ko bose batabasha kujya mu ngo z’abaturage. Biraza kwigwaho ku buryo tubona igisubizo kirambye”.
Minisitiri Gatabazi avuga ko n’ubwo ubusanzwe iyo habaye imitingito byajyaga baza umunsi umwe bakongera bakagenda nk’uko byabaye ku munsi wa mbere, ariko ngo bibaye ngombwa ko batagenda kuko badafite aho bashyikira, ngo u Rwanda rwiteguye kubacumbikira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|