Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi ko umuturage agomba kuba ku isonga

Kuva ku itariki 31 Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, ari mu ngendo mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze aho aganira n’ubuyobozi buhagarariye abaturage kuva ku isibo, ari nako asura imishinga yo guteza imbere imibereho y’abaturage, anatanga ubutumwa bwibutsa abayobozi ko umuturage ari ku isonga rya byose.

Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi ko umuturage agomba kuba ku isonga
Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi ko umuturage agomba kuba ku isonga

Ku wa Gatanu tariki 02 Mata 2021, ubwo yasuraga Akarere ka Burera aherekejwe n’abayobozi banyuranye barimo Nyirarugero Dancille, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dan Munyuza Umuyobozi Mukuru wa Palisi y’u Rwanda, abayobozi b’uturere n’abayobozi banyuranye mu nzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, ku ikubitiro baganira n’abayobozi mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Burera ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi banyuranye muri iyo mirenge ya Kivuye, Gatebe na Bungwe, nyuma y’uko umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yamugaragarije ibibazo bikunze kuboneka muri iyo mirenge yegereye umupaka ahinjirira magendu n’ibiyobyabwenge bikabangamira iterambere ry’umuturage, Minisitiri Gatabazi yasabye abo bayobozi kurushaho kwegera abaturage babakangurira gahunda Leta ibafitiye, ari nabyo ngo bizabafasha kureka ingeso mbi baharanira guteza igihugu imbere.

Abo bayobozi bagaragarije ibyishimo Minisitiri Gatabazi k’ubwo kuzamurwa mu ntera akagirwa, none akaba aribo ahereyeho asura, bagaragaza ko banishimiye umuyobozi mushya wa musimbuye ku mwanya wa Guverineri ari we Nyirarugero Dancilla bijeje ubufatanye.

Minisitiri Gatabazi mu biganiro n'abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Gicumbi
Minisitiri Gatabazi mu biganiro n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Gicumbi

Minisitiri Gatabazi kandi yafashe n’umwanya wo guhura n’impuguke cyangwa abavuga rikumvikana bo muri iyo mirenge ya Bungwe, Gatebe na Kivuye aho bagiranye ibiganiro byibanda ku kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’umuturage ari nabwo butumwa yasigiye abo mu Karere ka Gicumbi.

Ati “Ndagira ngo mbibutse ko ku isonga rya byose hari umuturage, ibyo dukora byose ni mu nyungu z’umuturage, duharanira ko agira iterambere n’imibereho myiza”.

Uwo muyobozi ubwo yatangiraga uruzinduko rwe mu Ntara y’Amajyaruguru, yahereye mu Karere ka Gicumbi kuva tariki 31 Werurwe kugeza tariki 01 Mata 2021, mu mirenge ya Kaniga, Mukarange, Rushaki, Cyumba, Manyagiro, Giti na Rubaya, aho yaganiye n’abayobozi muri iyo mirenge n’abavuga rikumvikana, abasaba kugira uruhare mu iterambere ry’ako gace batuyemo, bazamura n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage barangaje imbere.

Abavuga rikumvikana bashimiye Umukuru w'igihugu wabagejejeho ibikorwaremezo binyuranye
Abavuga rikumvikana bashimiye Umukuru w’igihugu wabagejejeho ibikorwaremezo binyuranye

Yasabye abaturage gufasha abayobozi gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta zigamije iterambere ryabo, baharanira kwigira babungabunga n’ibimaze kugerwaho, yibutsa abavuga rikumvikana barimo n’abayobozi muri iyo mirenge, ko umuturage ari ku isonga kandi ko icyo bashinzwe ari iterambere rye bityo ko bagomba guharanira buri gihe kumuha serivise nziza.

Zimwe muri gahunda z’urwo rugendo Minisitiri Gatabazi akomeje kugirira mu Ntara y’Amajyaruguru, harimo no gusura ibikorwa binyuranye byarangiye gukorwa n’ibigikorwa, aho asura amavuriro y’ibanze yubakwa n’ayuzuye, imihanda n’ibindi.

Mu mishinga yasuye yo mu Karere ka Gicumbi, irimo ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) rya Kaniga n’ikibanza kigiye kubakwamo Ikigo nderabuzima cya Mulindi mu murenge wa Kaniga, aho imirimo yo gutunganya icyo kibanza igeze ku musozo.

Bishimiye aho ibikorwaremezo bigeze byubakwa
Bishimiye aho ibikorwaremezo bigeze byubakwa

Yanasura kandi n’ivuriro ry’ibanze rya Gatoma mu murenge wa Rushaki, anasura umuhanda wa kaburimbo Rukomo-Nyagatare urimo gukorwa, n’ikibanza giteganyijwe kubakwamo Ishuri ry’Imyuga (TVET) ku nkunga ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

Minisitiri Gatabazi n’abayobozi banyuranye kandi, bagiranye ikiganiro n’abahagarariye abikorera bo muri ako Karere.

Ni ibiganiro bigamije kurebera hamwe aho abikorera bo mu Karere ka Gicumbi bageze bavugurura Umujyi wa Gicumbi, ndetse n’uburyo barushaho kunoza gahunda yo kwegereza ibicuruzwa by’ibanze abaturage baturiye umupaka ku giciro cyo hasi.

Minisitiri Gatabazi yibukije abahagarariye abaturage ko bakwiye kubyaza amahirwe ibikorwaremezo Leta imaze kubagezaho, birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, abasaba kandi gutekereza ku mirimo mishya itanga akazi ku rubyiruko no kurushaho kubaka ibikorwa bijyanye n’igihe.

Minisitiri Gatabazi atanga impanuro ku bayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Gicumbi
Minisitiri Gatabazi atanga impanuro ku bayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gicumbi

Ndayambaje Félix, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yagaragarije Minisitiri Gatabazi uburyo abaturage batari bake bishimiye iyubakwa ry’ibikorwaremezo binyuranye muri ako karere, aho abenshi babonye imirimo mu iyubakwa ry’umuhanda Base-Gicumbi, abandi nabo batangiye guhabwa imirimo mu iyubakwa ry’igice cy’umuhanda Rukomo-Nyagatare.

Nyuma y’uruzinduko mu Karere ka Gicumbi n’aka Burera, byitezwe ko Minisitiri Gatabazi asura n’Akarere ka Musanze.

Basuye amavuriro y'ibanze yubatswe mu karere ka Gicumbi
Basuye amavuriro y’ibanze yubatswe mu karere ka Gicumbi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka