Minisitiri Gatabazi yemeje ko nta muntu uzajya gutora atarikingije Covid-19

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko nta muntu uzajya gutora abajyanama atikingije Covid-19 mu kwirinda kuyikwirakwiza.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri Gatabazi ushima uburyo Abanyarwanda bakomeje kwirinda icyorezo cya Covid-19, avuga ko n’amatora mu nzego z’ibanze arimo gushoboka kubera uburyo Abanyarwanda bakomeje kwirinda, atanga icyizere ko n’amatora y’abajyanama ku rwego rw’akarere azakunda.

Agira ati "Abarimu bose barakingiwe, abakozi ba Leta barakingiwe, abanyeshuri muri kaminuza barakingiwe, n’abatarakingirwa barimo gukorerwa gahunda. Abacuruzi mu masoko, mu maduka, abakozi mu mahoteli abo bose barakingiwe, ni yo mpamvu rero babandi bari kure bitarageraho na bo bazagerwaho. Amatora yashobotse kubera Covid-19 yamanutse, amatora yashobotse kubera twagaragarije Leta ko ashoboka kandi Covid-19 ntikwirakwizwe, kandi abantu bose bazajya gutora ku rwego rw’akarere bazaba bakingiye, kandi bazaba bapimwe nta muntu uzandura cyangwa ngo yanduze abandi."

Minisitiri Gatabazi adaciye ku ruhande avuga ko abantu bagomba kwikingiza kuko abatazabikorwa bashobora gutangira kubibazwa.

Yagize ati "Ntabwo bikwiriye ko abakozi bipimishije, bikingije, umukozi umwe yanga kwikingiza, narangiza ngo ajye agaruka aha abazaniye kabutindi, ntabwo bikwiriye ko umwarimu utarakingiwe yajya imbere y’abanyeshuri, ntabwo bikwiriye ko umukozi kwa muganga ajya kuvura abarwayi atarikingije”.

Ati “Ni yo mpamvu mu minsi iri imbere nitumara kubona inkingo zihagije abaturage bose bagomba kuzihabwa barazihawe, utarazihawe agomba kubazwa impamvu rimwe na rimwe akaba yakumirwa. Niba tumaze gukingira abantu mu Mujyi wa Kigali, kubwira abantu ko uzajya muri hoteli azaba yarikingije ntabwo waba umuhemukiye, ubwiye abanyeshuri bo muri kamunuza ko tumaze kubakingira, utarakingiwe atazaza ngo yinjire, ariko ibyo bizaza hamaze kuboneka inkingo zihagije ku buryo buri wese zimugeraho."

Yaburiye abakora ibikorwa byo guhimba ibyemezo bigaragaza ko bikingije kandi bitarabayeho ko bidakwiye.

Minisitiri Gatabazi ati "Twabonye hano abahimba ibyemezo bigaragaza ko bikingije bagatanga amafaranga bitarabayeho kubera imyemerere, iyo myemerere yaba imaze iki."

U Rwanda rufite umuhigo wo gukingira 40% by’abagomba gufata inkingo za Covid-19, mu gihe mu ntangiriro z’ugushyingo abamaze gukingirwa bageze kuri 25%.

Tariki ya 7 Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda bamaze guhabwa urukingo doze ya mbere bari miliyoni enye n’ibihumbi 370, mu gihe abarangije gufata inkingo zombi ari miliyoni ebyiri n’ibihumbi 195.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Panic low in RWANDA should be rejected in our country

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka