Minisitiri Gatabazi yavuze kuri Gitifu washyize Akagari muri Guma mu Rugo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko nta gikuba cyacitse kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare yashyize Akagari ayobora muri Guma mu rugo, cyakora avuga ko agomba kugirwa inama.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney

Tariki ya 3 Kanama 2021, nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare ashyira muri Guma mu Rugo Akagari ka Gatare kari mu Murenge ayobora.

Ni ibintu byatunguye benshi ndetse abandi batanga ibitekerezo ko uyu muyobozi yarengereye, abandi bamushima gufata icyemezo agamije kurinda abaturage ayobora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahise butesha agaciro itangazo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, ndetse abantu batangira kuvuga ko uyu muyobozi ashobora gufatirwa ibihano, abandi bakavuga ko ashobora no kwirukanwa.

Ministiri Jean Marie Vianney Gatabazi aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyo umuyobozi yakoze nta gikuba yaciye.

Agira ati "Umuyobozi akurikije ibibazo biri aho ayobora agomba gufata inshingano, kuri we yabonye ko ibyiza ari ugushyira Akagari muri Guma mu rugo, kubera ko afite imibare n’uburambe bwaho kandi bimuteye impungenge, ubundi birashoboka ko ahantu abayobozi batuye, bayobora, gushyiraho ibyemezo biba byafashwe n’Inama y’ Abaminisitiri nk’isuku, umuganda, kandagira ukarabe, guhana intera bishoboka ariko gushyira agace muri Guma mu Rugo biri ku rundi rwego."

Ministiri Gatabazi avuga ko umuntu agira ubushake, kwitanga ariko icy’ingenzi ngo ni uko hagomba kubaho no kugisha inama.

Agira ati "Icyiza ni uko bitashyizwe mu bikorwa, umuyobozi aba akeneye inama, nta gikuba cyacitse ku buryo twavuga ko yafatirwa ibihano, iyo akoze ikintu kitari cyaganirwaho agirwa inama."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose Minister ndamushimye, nta gikuba cyacise ahubwo uriya Gitifu njyewe mfite ukuntu namubonyemo umuntu uzi gufata responsabilité nubwo yakoze ibirenze ubushobozi bwe.Ahubwo uriya akwiye kugororerwa.

Rwema yanditse ku itariki ya: 6-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka