Minisitiri Gatabazi yashimiye abarimu bamwigishije mu mashuri abanza, bamugize uwo ari we

Ku munsi mukuru wahariwe abarimu, wizihijwe tariki 05 Ukwakira 2021, hirya no hino mu gihugu habaye ibirori byo kwizihiza uwo munsi, abarimu babaye indashyikirwa barashimira bamwe baragabirwa.

Gatabazi ashimira Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu (ifito yo mu bubiko)
Gatabazi ashimira Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu (ifito yo mu bubiko)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ntiyihereranye imbamutima ze mu gushimira abarimu, ari nabwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya bamwe mu barimu bakiriho bamwigishije, aho mu myaka ishize yagaragaye abaha impano zinyuranye.

Yagize ubutumwa agenera abarimu bose muri rusange, ariko agaruka no ku barimu bamwigishije, cyane cyane mu mashuri abanza aho yavuze ko ari bo bamugize uwo ari we kugeza ubu.

Ubwo butumwa bugira buti “Kuri uyu Munsi Mukuru wahariwe Mwarimu, nejejwe no gushimira abarimu bose by’Umwihariko abarimu banyigishije kuva mu wa mbere w’amashuri abanza, baba abakiriho ndetse n’abatabarutse. Mwarakoze, mwangize uwo ndiwe, mwampaye uburere n’ubumenyi nzahora mbazirikana”.

Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani (ifoto yo mu bubiko)
Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani (ifoto yo mu bubiko)

Abo barimu bamwigishije aherutse gusura mu myaka ishize, barimo uwitwa Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani w’amashuri abanza na Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani w’amashuri abanza, bamwe abagenera impano ababwira ko abashimira.

Icyo gikorwa cya Minisitiri Gatabazi cyo gushimira, cyakoze ku mitima ya benshi, batanga ubutumwa bunyuranye bamushimira ku rugero rwiza atanze ruganisha mu kuzirikana abarimu no kubaha agaciro.

Banamushimira ko yibuka ko ari abarimu bamugejeje ku iterambere ry’ubuzima bwe, muri ubwo butumwa kandi bashimira uruhare rw’abarimu mu mibereho myiza ya muntu.

Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani (Ifoto yo mu bubiko)
Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani (Ifoto yo mu bubiko)

Uwitwa Karangwa Timothée ati “Imana ishimwe cyane yo yarinze abarimu bateguye Umuyobozi wacu, akaba Bandebereho mwiza mu gusohoza inshingano. Namwe Nyakubahwa Minister, Imana ibahe imigisha kuba muzirikana kandi mugaha agaciro mwarimu wabigishije. Natwe tubigiraho byinshi mu mikorere yanyu kandi na kera ku ishuri”.

Pierre Claver Habimana, ati “Ni byiza gushima no kwibuka ineza wagiriwe, n’abandi dukwiriye kukwigiraho rwose”.

Nzabakiri F, ati “Nyakubahwa Minister, ni byiza rwose kuzirikana abarezi nk’aba, ni urugero rwiza”.

Manzi Anastase ati “Murakoze Nyakubahwa Minister ku rugero rwiza mutanze rwo kwibuka ndetse no gushimira abarimu bakwigishije. Mukomeze mubakorere ubuvugizi, bongerwe imishahara, nk’ubu ibigo byinshi byongereye minerval, nibongere Umushahara w’umwarimu”.

Nkurunziza “Mwarimu ni yo fondasiyo akaba n’itafari ryubaka igihugu, agomba guhabwa agaciro ndetse n’umushahara umufasha kurerera igihugu ndetse n’umujyango we, mwarimu niyubahwe kandi ahabwe agaciro, abo bose bareberera igihugu babihawe na mwarimu, na bo nibibuke mwarimu”.

Twizeyimana Theobard ati “Imana nishimwe cyane rwose, nanjye mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire kuko baritanze cyane rwose”.

Niyitegeka Elysée ati “Gushima ni indangagaciro nziza Honorable, abarimu ni abo kubahwa ibihe byose, cyane cyane abankubise nasibye ejo hashize!”

Theoneste Nsengimana Gasore ati “Nk’umurezi nishimiye ubu butumwa muduhaye, binteye guhora mfite umuhate ko mwarimu ashoboye pe! Ubuyobozi bwiza buzirikana ko mwarimu yakoze byinshi, ni cyo kiduha urukundo rw’umurimo wacu twahamagariwe n’Imana. Uburezi bwubahe iteka ryose”.

Ubwo mu myaka ishize Minisitiri Gatabazi yasuraga abarimu bamwigishije akabagenera impano (Ifoto yo mu bubiko)
Ubwo mu myaka ishize Minisitiri Gatabazi yasuraga abarimu bamwigishije akabagenera impano (Ifoto yo mu bubiko)

Rugamba ati “Nyabuna mujye mubavuganira babone agashahara kisumbuyeho, ubwo muzirikana icyo babagize Nyakubahwa”.

Kamanzi Joseph ati “Urakoze gushimira Mwarimu kuri uyu munsi wa mwarimu, Hon JMV Gatabazi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi babyita gratitude...si abantu benshi bakora ikintu nkiki...habe no kubitekereza ministre ashobora kuba ari umwe mubanyarwanda bazima . Ubundi umukire arangwa no kwiyemera ati ndakize ntawe nkeneye ...mwarimu ni umuntu à respecter...ibi biragaragaye reba nukuntu aba babyeyi bari sérieuse ubahe aga chèque kabisa bisazure minister uzakorera andi.

Luc yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

Murakoze nyakubahwa twishimiye ko muzirikana abarimu babigishije

Eric hakizimana yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka