Minisitiri Gatabazi yasezeye ku nshingano zo kuyobora FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, yayoboye inama ya nyuma asezera ku nshingano yari afite zo kuyobora FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, atanga impanuro zagenderwaho kugira ngo umuryango wa FPR-Inkotanyi ukomeze kuzamura iterambere ryawo muri iyo Ntara.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Musanze ku ya 17 Mata 2021, witabirwa n’abayobozi (Chairmen) ba FPR-Inkotanyi mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, Komite nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’iyo Ntara, Umuyobozi wa Komisiyo ngengamyitwarire y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara, ba Perezida w’Urugaga rw’abagore, n’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’umuyobozi w’abikorera (PSF) ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru.

Muri iyo nama yaguye ya Komite nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yayobowe n’uwari Chairman wa FPR-Inkotanyi muri iyo Ntara, yashyikirije izo nshingano uwari umwungirije Madamu Nirere Marie Goreth mu gihe hategerejwe ko Inteko rusange iterana hagatorwa umuyobozi mushya.

Ni ihererekanyabubashya ryakozwe, kubera ko inshingano uwari Chairman yahawe zo kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, zitabangikana no kuyobora Umuryango wa FPR-Inkoranyi mu ntara y’Amajyaruguru.

Mu ngingo zaganiweho, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, yasabye umusimbuye gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’Umuryango iherutse guterana tariki 24 Werurwe 2021, no gukora raporo y’ibikorwa byakozwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021(Mutarama- Werurwe 2021) n’ibiteganyijwe mu gihembwe cya kabiri.

Yasabye ko hanakorwa raporo ngengamyitwarire ndetse na Raporo y’imigendekere y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muyobozi yasabye ba Chairmen b’uturere gukomeza gukorera abaturage ibibagomba no gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yemereye abaturage muri Manifesto y’Umuryango, muri manda y’imyaka irindwi harebwa ibyakozwe n’ibitarakozwe kugira ngo bishyirwemo ingufu.

Minisitiri Gatabazi, yasabye ko bitarenze uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021 abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu turere twose bagomba gusubiza abangavu batewe inda bafite munsi y’imyaka 18 ku ishuri, nk’umuhigo FPR-Inkotanyi yiyemeje.

Abayobozi b’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu turere kandi basabwe gukomeza gushyira imbaraga mu irerero ry’umuryango rikagera ku rwego rw’umudugudu, no gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye byo kubakira inzu imiryango itishoboye.

Uwo muyobozi kandi yasabye Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla afatanyije n’abanyamuryango kwita ku nzego z’urubyiruko, inzego z’abagore n’inzego z’abafite ubumuga ndetse n’abikorera, mu rwego rwo gufasha iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru kwihuta.

Yasabye kandi urubyiruko gukomeza kwitangira umuryango n’igihugu, bagakora n’ibikorwa biteza imbere igihugu batiganda.

Ni inama zanyuze abari aho by’umwihariko urubyiruko rugize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi muri iyo ntara, aho rwavuze ko rutewe ishema n’uwari Chairman w’Intara y’Amajyarugur Gatabazi JMV wahawe inshingano za Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, rumushimira umuhate n’urukundo agira wo guteza imbere urubyiruko.

Robert Byiringiro Perezida w’Urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, yavize ko ibyo batojwe na Minisitiri Gatabazi batazamutenguha kuko ngo yabatoje neza abaha n’umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera.

Yagize ati “Umurage twatojwe na Minisitiri Gatabazi ni mwiza kandi ntituzigera tumutenguha, kuko yadutoje gukunda igihugu no kugikorera, kandi tukamenya no kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no kubazwa inshingano z’ibyo dukora”.

Robert Byiringiro, yakomeje gushimangira ko urubyiruko mu ntara y’Amajyaruguru biteguye gukomeza gusigasira ibyagezweho bafasha n’abatishoboye cyane cyane bashingiye ku bikorwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yemereye abaturage muri manda y’imyaka irindwi, nk’urubyiruko rukataje mu mizamukire y’iterambere ry’igihugu.

Uwasigiwe inshingano z’inzibacyuho za Chairperson w’Umuryango wa PFR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru Nirere Marie Goreth, yasezeranyije Minisitiri w’ubutegetsi bw ’Igihugu ko batangiye gukurikirana buri wese wateye inda abangavu kugira ngo ashyikirizwe ubutabera, hakaba haramaze gukorwa n’urutonde rw’abangavu batewe inda muri iyo ntara mu rwego rwo kubaha ubutabera bunoze no gufasha gusubizwa mu ishuri.

Yavuze kandi ko intara y’Amajyaruguru yiteguye kwesa imihigo, hagendewe ku bikorwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yabemereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira uwari chairman w’umuryango ku rwego rw’intara Honorable GATABAZI JMV Ku mpanuro yaduhaye nk’urubyiruko. zimwe mu mpanuro mushimira:
1.Kumenya gukorana no kuzuzanya n’inzego ku bari mu nzego z’urugaga
2.Gukoresha ubwenge,ubumenyi hakiyongeraho n’ingufu z’amaboko

Honorable Muzagire akazi keza

HABIMANA Sylvestre yanditse ku itariki ya: 19-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka