Minisitiri Gatabazi yasabye ko isoko rya Rubavu ritangira kubakwa bitarenze tariki 5 Kamena

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Iburengerazuba, yasuye Akarere ka Rubavu areba n’isoko rya Gisenyi ryadindiye, asaba ko ku itariki ya 5 Kamena 2021 ryatangira kubakwa.

Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Twagirayezu umuyobozi wa RICO, yasabye ko imirimo yo kubaka iryo soko ryadindiye itangira bitarenze tariki 5 Kamena 2021
Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Twagirayezu umuyobozi wa RICO, yasabye ko imirimo yo kubaka iryo soko ryadindiye itangira bitarenze tariki 5 Kamena 2021

Minisitiri Gatabazi asura iryo soko kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021, yasabye ko ubuyobozi bw’ikigo cy’ubucuruzi cya RICO cyahawe akazi ko kubaka isoko rya Gisenyi, kigaragaza imbogamizi gifite zituma ibikorwa bidatangira.

Twagirayezu Pierre Célestin uyobora RICO, avuga ko uretse imbogamizi za Covid-19 nta kindi kibazo bafite.

Twagirayezu yagize ati "Twamaze gutanga isoko kuri rwiyemezamirimo uzubaka isoko ndetse twaraye duteguye amasezerano tuzasinyana imirimo igatangira, turizera ko ibikorwa byo gutangira byegereje".

Minisitiri Gatabazi avuga ko niba ibikenewe byose byararangije kuboneka ibikorwa byo kubaka bikwiye gutangira, asaba ko tariki ya 5 Kamena 2021 ibikorwa byo kubaka bizatangira kugira ngo abakorera mu mujyi wa Gisenyi babone aho bakorera heza.

Yagize ati "Hano hari ibikorwa byinshi bikeneye aho gukorera, kandi umushinga wo kubaka isoko uzafasha abazaryubaka n’umujyi. Niba ikibazo cyarabaye cya Covid-19, ubu hari ibikorwa birimo gukorwa, nimushake ubushobozi mutangire abanyagisenyi babone aho bakorera".

Isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa kuva muri 2009, kugeza ubu ntiriruzura kubera amakosa yakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, byatumye rijyanwa mu manza bigatwara imyaka irenze ine.

Uko isoko rya Rubavu rigiye kubakwa rizaba rimeze
Uko isoko rya Rubavu rigiye kubakwa rizaba rimeze

N’ubwo isoko ryasubiye mu maboko y’Akarere ndetse kakariha abikorera mu Karere ka Rubavu bagomba kuryuzuza, haracyaboneka ibibazo.

Akarere ka Rubavu kasinye amasezerano n’ikigo cy’ubucuruzi RICO cyagombaga kuryubaka mu mezi atandatu kuva ku ya 31 Ukuboza 2020, ariko ibikorwa byo kubaka n’ubu bikaba bitaratangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka