Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage uko bikwiye

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi n’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana mu mirenge ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu, gukemura ibibazo by’abaturage hirindawa imirongo y’ababaza iyo haje umuyobozi uturutse mu nzego zo hejuru.

Minisitiri Gatabazi aganira n'abaturage
Minisitiri Gatabazi aganira n’abaturage

Minisitiri Gatabazi yatanze iminsi 30 kugira ngo abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaze ibibazo bakiriye n’uko byakemutse, kugira ngo n’ibitarakemuka bishakirwe ibisubizo.

Ati "Mbahaye iminsi 30 yo kuduha raporo yanditse uko ibibazo byakemutse, ndifuza ko umuturage ubasuye akabagezaho ikibazo mugikemura mugaragaza uko mu gikemuye Niba bidakunze, mucyohereze mu nzego zibakuriye mugaragaza uko mwagikemuye kugeza ku rwego rugikemura".

Minisitiri Gatabazi avuga ko umuco w’imirongo y’ibibazo byakirizwa abayobozi iyo babasuye ugomba gucika.

Ati "Sinshaka ko umuyobozi asura abaturage hakaboneka umurongo, umuyobozi uhakorera azajya abibazwa kuko aba atakoze inshingano neza. Ikibazo cyabaye muri Busasamana kigomba gukemukira muri Busasamana, abayobozi mureke kwicara mu biro ahubwo twegere abaturage".

Minisitiri Gatabazi asaba abatuye Akarere ka Rrubavu gukora bagamije kwiteza imbere kandi bakirindira umutekano.

Ati "Nashimye uburyo mukora mu kwiteza imbere kandi mukomere mu bikorwa byo kwirindira umutekano, muhamagarira abari mu mashyamba ya Congo gutaha, mubabwira ko twiteguye kubakira bitewe n’uko bazaza. Niba bashaka kuza mu mahoro tuzabakirana amahoro, ariko nibashaka kuza mu bundi buryo na bwo turiteguye".

Abayobozi basabwe gukemura ibibazo by'abaturage uko bikwiye
Abayobozi basabwe gukemura ibibazo by’abaturage uko bikwiye

Minisitiri Gatabazi avuga ko u Rwanda rurimo gushaka imibanire myiza n’ibihugu kandi na RDC ibanye neza n’u Rwanda, ibyo akaba yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021, aho ari mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Rubavu.

Ati "Tubanye neza kandi ibikorwa bizakomeza kwiyongera, turizera ko icyorezo cya Covid-19 nikirangira, ubuhahirane buzakomeza. Mukore byinshi bidufasha kubana neza no kwiteza imbere".

Abaturage batuye mu mirenge yegereye umupaka uhuza u Rwanda na RDC bavuga ko babangamiwe no kutabona imirimo bigatuma bamwe bishora mu bikorwa bya magendu no gucuruza urumogi.

Minisitiri Gatabazi akaba asaba ko habaho imishinga yigisha urubyiruko ruturiye imipaka kugira ubumenyi bushobora kubaha imirimo, bakagira ikizere cy’ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka