Minisitiri Gatabazi yagaragaje uko umuntu yakira ahereye ku kilo cy’ubunyobwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage bo mu Murenge wa Kivuye gukoresha neza amafaranga bagiye kujya bahembwa mu mirimo Leta ikomeje kubahangira, abereka uburyo umuntu yakira ahereye ku kilo kimwe cy’ubunyobwa.

Minisitiri Gatabazi yasabye abagiye guhabwa akazi n'abagatangiye kukabyaza umusaruro
Minisitiri Gatabazi yasabye abagiye guhabwa akazi n’abagatangiye kukabyaza umusaruro

Ni mu butumwa yatangiye mu Kagari ka Nyamicucu mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera ku wa Gatandatu tariki 08 Gicurasi 2021, mu gikorwa cyo gutangiza imishinga itanga akazi ku baturage basaga 4000 bo mu mirenge yegereye umupaka, witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo n’Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC Dusengiyumva Samuel, Vincent Munyeshyaka, Umuyobozi wa BDF, Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’abandi.

Minisitiri Gatabazi yabwiye abo baturage ko amafaranga 2000 bagiye kujya bakorera ku munsi, bashobora kuyakoresha neza akababyarira umusaruro ahereye ku rugero rw’uwacuruje ubunyobwa agera ku rwego rwo kugura imodoka.

Yagize ati “Uyu munsi mugiye guhabwa akazi kabahemba, twumvikanye ko umushahara ari ibihumbi bibiri ku munsi, ariko mwibuke ko atari ukwirirwa uhagaze kugira ngo baguhe ibihumbi bibiri, ni ugukora ugatanga umubyizi kugira ngo nawe wubake igihugu cyawe”.

Arongera ati “Ukoze imibyizi 20 ni amafaranga ibihumbi 40, abantu bacururiza hano na za Butaro hose nta muntu watangije igishoro cy’amafaranga agera ku bihumbi 40 muzababaze, nzi benshi hano batangiye gucuruza bagura ikiro cy’ubunyobwa bakagikaranga. Umuntu akagenda akirirwa arimo gucuruza akayiko kamwe akava ku kiro kimwe akagera kuri bibiri, akarema amasoko yose acuruza ikiro kimwe bibiri bitatu bine bitanu, akagera aho agura igare, agakora akagera ku iduka, akagura imodoka akagera ku ikamyo, ndabeshya abakuru muri hano nti mu bizi?”

Abaturage bishimiye akazi bahawe
Abaturage bishimiye akazi bahawe

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari n’abagiye bakizwa no gucuruza imineke bahereye ku gishoro kitarenze ibihumbi bibiri, avuga kandi ko hari n’abakijijwe no gucuruza imisururu bakagera ku rwego rwo kugura imodoka.

Ni ho yahereye asaba abaturage baturiye umupaka kuzamura imyumvire yo guha agaciro akazi, aho kwirirwa banyura mu nzira zitemewe n’amategeko bajya gutunda ibiyobyabwenge mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, bikabagiraho ingaruka zo gufungwa n’ubukene ku miryango yabo.

Abo baturage banyuzwe n’impanuro bahawe na Minisitiri Gatabazi, bemeza ko akazi bahawe biteguye kukabyaza umusaruro, baharanira kwiteza imbere no guteza imbere akarere kabo.

Nyiraneza Consolée wabayeho yambuka umupaka ajya gutunda ibiyobyabwenge, yavuze ko ubuzima yari abayemo nyuma y’uko umugabo we amutanye abana babiri, ngo byageze aho kubarera bimugora afata icyemezo cyo kujya gutunda ibiyobyabwenge mu gihugu cya Uganda.

Abayobozi bifatanyije n'abaturage muri ibyo bikorwa
Abayobozi bifatanyije n’abaturage muri ibyo bikorwa

Uwo mugore avuga ko igihe cyose yamaze atunda ibiyobyabwenge nta kintu kizima byamugejejeho, aho yahoraga acungana n’inzego zishinwe umutekano yazikanga akabijugunya akiruka, kugeza ubwo igishoro gishize ajya mu madeni.

Ati “Nabuze uko ndera abana umugabo amaze kubantana, nigira inama yo kujya ntunda urumogi ndukuye muri Uganda, narushoyemo ibihumbi icumi nari maze gukorera, rimwe batamfata nkunguka ubundi nahura n’umuntu nkikanga nkabita ngahunga ngera ubwo njya mu madeni. Ndashimira Leta yampaye akazi nyuma yo kwigira inama yo kubivamo burundu, kandi ndasaba buri wese ugikora umurimo wo gutunda ibiyobyabwenge kubireka kuko nta cyiza nabibonyemo”.

Uwizeyimana Collette ati “Leta yacu iradukunda, ubu maze icyumweru mpawe akazi mpembwa 2000FRW ku munsi, abana bararya neza nta kibazo, ndashimira Perezida wacu Paul Kagame ukomeje kutwitaho twe ba rubanda rugufi”.

Nubwo abo baturage bishimiye ko bagiye guhabwa akazi, baracyafite impungenge z’uburyo gatangwamo, aho bagaragaje icyizere gike bafitiye ubuyobozi bwabo kuko ngo byagaragaye ko hari abayobozi b’imidugudu bakoresha ikimenyane, bakifuza ko mu gutanga ako kazi byanyura mu mucyo kagahabwa ugakwiriye.

Uyu utifuje ko amazina ye atangazwa ati “Ku mugoroba mudugudu yaje aratubwira ngo uyu munsi tuze gusaba akazi sinzi ko nkabona, hari abamaze icyumweru bakora kandi njye ntako bampaye ndi mu cyiciro cya mbere. Icyifuzo cyacu ni uko bakwirinda kubogama, ngategereje nk’utegereje Yezu, uwagira ngo nkabone Mana!, byose byaba bikemutse”.

Undi ati “Ntabwo aka kazi nkizeye kuko ntabwo bikunze kubaho, gafite abo bagaha abandi tukaburiramo, nta cyizere gusa reka dutegereze ariko hari ubwo ba mudugudu bakwisubiraho noneho bakakaduha”.

Minisitiri Gatabazi, yavuze ko iyo mirimo itangijwe nyuma y’uko mu kwezi gushize ubwo yari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu basuye abaturiye imirenge yegereye imipaka, basanga hari urubyiruko rukomeje gufatirwa mu bikorwa bibi birimo gutunda ibiyobyabwenge, basanga ari ngombwa ko bashakirwa imirimo ibafasha kuva muri ibyo bikorwa, mu rwego rwo kubashakira imibereho n’ikibatunga ariko bashakirwa n’igishoro cyo gukora bakiteza imbere.

Imirimo yahangiwe abo baturage ni iyo gukora amaterasi ndinganire, gutunganya imihanda, gukora amazi, gutunganya ibishanga, gukora ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi, hakibandwa ku rubyiruko rwari abarembetsi mu kururinda ingeso mbi zo gusubira mu biyobyabwenge.

Abaturage bagiye guhabwa akazi ni abo mu turere twegereye imipaka turimo Burera, aho abaturage 4661 bagiye guhabwa akazi muri ako karere, n’abasaga 4000 mu Karere ka Gicumbi ku buryo byitezwe ko uyu mwaka urangira hahawe akazi abagera ku 1,200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka