Minisitiri Gatabazi asaba Abanyarwanda kwishima ariko banirinda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko kwishima ari iby’igihe kirekire atari iby’igihe gito, nk’uko bamwe babikora mu kwishimira iminsi mikuru, bityo akabasaba kwishima banirinda ibyabakururira ibyago.

Minisitiri Gatabazi asaba Abanyarwanda kwishima ariko banirinda
Minisitiri Gatabazi asaba Abanyarwanda kwishima ariko banirinda

Minisitiri Gatabazi abitangaje mu gihe Abanyarwanda batandukanye barimo gutegura iminsi mikuru isoza umwaka, bamwe bakora ingendo ziva mu Ntara zijya mu mujyi gusangira n’imiryango yabo Noheli n’Ubunani, mu gihe abandi bava mu mijyi bajya mu cyaro.

N’ubwo ari umuco mwiza gusangira n’imiryango, izi ngendo zirimo kuba mu gihe Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kudakora izitari ngombwa kuko zishobora gukurura ubwiyongere bw’abandura Covid-19.

Hagendewe ku rugero rusoza umwaka wa 2020, habonetse imibare y’abarwayi ba Covid-19 iri hejuru y’ijana yatewe n’ingendo zakozwe abantu bajya gusangira iminsi mikuru.

Uretse kwiyongera kw’imibare y’abanduye Covid-19 mu gusoza umwaka wa 2020, habonetse impanuka 4 zikomeye zaguyemo abantu 5; harimo impanuka yabereye mu Karere ka Gakenke, imodoka yagonze umuntu wari ku igare ahita apfa, mu Karere ka Nyabihu imodoka yagonze umunyamaguru ahita apfa, mu Karere ka Ngoma umuntu utwaye moto ahetse umugenzi, yarenze umuhanda uwo atwaye na we ubwe bikubita hasi bahita bapfa na ho mu Karere ka Karongi igare ryagonze umuntu ugenda ku maguru ahita apfa.

Guhura kw’abantu benshi bishimira gusoza umwaka ishobora kuba imwe mu mpamvu yo kongera ubwandu bwa Covid-19, nk’uko kongera umuvuduko nabyo bishobora gutera impfu.

Minisitiri Gatabazi ati “Kwishima akanya gato mu buzima bwose si byiza, ushobora kwimisha utwara imodoka wihuta cyane bikarangira ujya mu irimbi. Ushobora kwishima cyane utagaguza amafaranga, mu kwezi kwa mbere wishyurira abana ugahomba byinshi, ushobora kwishima cyane ukandura Covid-19, ushobora kwishima cyane ugatakaza ubuzima.”

Akomeza avuga ko ibyemezo bifatwa bigamije kugabanya ibyo byago bituma abantu bashobora kwanduka Covid-19 n’ibyo bijyana nabyo.

Agira ati “Ariko ntibikuraho kwishima mu muryango n’abana n’umugore, ntibyabuza Noheli kuba, Misa iraba, kwishima nyako ni ukw’igihe kirekire, twishime mu kwezi kwa mbere tugire abantu 5000 bajya mu bitaro, uko nta kwishima kwaba kurimo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , CP John Bosco Kabera, aganira na RBA, yasabye urubyiruko kwirinda ibitaramo bya ‘house party’ kuko hari n’abanywa inzoga batarageza imyaka y’ubukure, ibintu bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka