Minisitiri Gatabazi arasaba ko serivisi zitangwa na ‘Irembo’ zirushaho kunozwa

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’urubuga rw’ikoranabuhanga rwa Irembo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Gicurasi 2021, aho yabasabye kurushaho kunoza servisi zitangirwa kuri urwo rubuga.

Minisitiri Gatabazi aganira na Keza Faith umuyobozi mukuru wa Irembo
Minisitiri Gatabazi aganira na Keza Faith umuyobozi mukuru wa Irembo

Uwo muyobozi asuye urwo rubuga (Irembo), mu gihe hirya no hino abaturage muri iyi minsi, bakomeje kugaragaza ikibazo cy’imitangire itanoze ya serivisi zitangwa binyuze kuri urwo rubuga, aho bamwe bemeza ko kutabonera izo serivisi ku gihe bibateza ibihombo.

Abenshi mu baturage batanze ibitekerezo binyuranye kuri urwo ruzinduko Minisitiri Gatabazi yagiriye mu Irembo, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga bagarutse cyane cyane ku byemezo binyuranye basaba bifashishije urwo rubuga ntibabibonere ku gihe.

Abandi bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’isubikwa ryo kwandika abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho bari bijejwe gutangira kwandikwa muri Mata 2021 ariko kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Uwitwa Eva Murwanashyaka kuri twitter ati “Ni byiza rwose kuba Minisitiri yabasuye, kuko muri iyi minsi Irembo ririmo gutanga serivice zitari nziza, akenshi na zo ntiziboneke”.

Juvenal Hakizimana ati “Nasabye icyemezo cyemeza ko ntafunzwe na n’ubu sindakibona maze icyumweru n’igice, kandi bambwiraga ko kimara iminsi itatu. Nyakubahwa Minister mudufashe kuko uturere turimo kutwima amabaruwa y’akazi kubera icyo cyangombwa”.

Minisitiri Gatabazi aganira na bamwe mu bakozi ba Irembo
Minisitiri Gatabazi aganira na bamwe mu bakozi ba Irembo

Danny Fabrice Uwimana ati “Mwakoze cyane kutugererayo!! Ahari wenda bakongera gufungura umurongo ku biyandikisha bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga. Na ho ubundi byabaye akavuyo”.

Nyangezi Bosco Ati “Bagerageze bakosore serivisi zabo tuzibone byoroshye, murakoze”.

Mu bakomeje kubaza ku kibazo cyo kwiyandikisha ku bakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, Polisi y’u Rwanda yabasabye gukurikiza ibyanditswe mu itangazo ryasohowe na Irembo ryo ku itariki 22 Mata 2021, aho yagize iti “Mwareba itangazo rya Irembo, indi gahunda yo kwiyandikisha muzayimenyeshwa. Murakoze”.

Izo serivisi zitagera ku baturage uko bikwiye, ni zo zahagurukije Minisitiri Gatabazi, aho akomeje kuganira n’ubuyobozi bwa Irembo mu gushaka umuti w’ibyo bibazo bimaze iminsi bihungabanya imitangire y’izo serivisi mu rwego rwo kurushaho kuzinoza zikanogera abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka