Minisitiri Gasana yahumurije abatewe ubwoba n’ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, yahereye ku bisasu biheruka kugwa ku butaka bw’u Rwanda, bigakomeretsa bamwe mu baturage ndetse bikanangiza ibyabo, abizeza ko ibyo bitazongera kubaho, kandi ko bakwiriye gukomeza ibikorwa byabo bumva batuje kandi batekanye, kuko ingamba zashyizweho mu kubungabunga umutekano zihari ndetse zihamye.

Abaturage batewe ubwoba n'ibisasu byaguye mu Rwanda bahumurijwe
Abaturage batewe ubwoba n’ibisasu byaguye mu Rwanda bahumurijwe

Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, nyuma y’umunsi umwe mu Murenge wa Kinigi, uwa Nyange na Gahunga, haguye ibisasu byakomotse ku mirwano yashyamiranyije abarwanyi b’umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Minisitiri Gasana yagize ati “Ibyo bisasu byaguye aha mu Kinigi, ibindi bikagwa mu Murenge wa Nyange n’ahandi. Byari biturutse ku butaka bw’ikindi gihugu. Ngira ngo icyo u Rwanda rwihutiye gukora nk’uko mwanakomeje kubyumva ku ma Radio, ni ukuvugana n’icyo gihugu, gisabwa ko ibintu nk’ibyo bidasubira. Twe nk’Abanyarwanda aho tugeze, turangariye iterabere. Ntawe ukwiye kongera gutuma turangarira umutekano mukeya”.

Akomeza agira ati “Ingamba twashyizeho mu kubungabunga umutekano wacu, zirahari kandi uruhare rwa buri wese ahangaha rurahari araruzi, ari na yo mpamvu tudashobora kwemerera uwo ari we wese, waduhungabanyiriza umutekano cyangwa ngo yongere gutuma hagira umuturage ukuka umutima”.

Abo ibi bisasu byagizeho ingaruka, Minisitiri Gasana yabijeje ko ubuyobozi buzababa hafi, kugira ngo badasubira inyuma mu iterambere.

Yagize ati “Mu bo byagizeho ingaruka, barimo n’umwana w’umukobwa, bigaragara ko byamushegeshe kurusha abandi, hiyongereyeho n’inzu z’abaturage byangije. Abo bose nk’ubuyobozi ni ukubafata mu mugongo, kugira ngo hatagira usubira inyuma, aho yari ageze mu iterambere. Ariko muri rusange, turabizeza ko tutakwemera ko ibintu byabaye nk’ibi bisubira. Ntihagire uwo birangaza ngo muheranwe na byo, ahubwo nimurusheho guhugira mu bikorwa bindi bibateza imbere”.

Abaturage basabwe gusubira mu mirimo yabo ariko banakomeza kwicungira umutekano
Abaturage basabwe gusubira mu mirimo yabo ariko banakomeza kwicungira umutekano

Abaturage bumvise impanuro za Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, ngo basubije umutima mu gitereko, dore ko bari bahungabanyijwe n’iki kibazo.

Umwe yagize ati “Twatunguwe na biriya bisasu byaduturikanye muri kano gace, bigakomeretsa bagenzi bacu, bikanatwangiriza imitungo. Byari byaduteye impungenge, dutinya ko bigiye kuducagaguramo ibice, twihebye, byadushobeye. None izi mpanuro Minisitiri aduhaye, zituremyemo icyizere cy’uko umutekano uhagaze neza. Ubu tugiye gusubukura ibikorwa byacu byari byahagaze, twongere dushishikarire umurimo nk’ibisanzwe”.

Undi ati “Twari twagize ikibazo gikomeye ubwo twumvaga batumishaho ibyo bibombe. Nta cyizere cyo kongera kugira agahenge kubera uburyo byaturikagamo, bidutera kwiheba, twibaza ukuntu u Rwanda rwacu twiyubakiye, abo banyagwa bakaba baje kurudusenyeraho, mbese byari byadushobeye. Amahirwe ni uko abakomando n’ingabo zacu batabaye byihuse, bakaduhumuriza, bakaburizamo ibyo bikorwa bibisha; none na Minisitiri akaba aje akazunganira akaduhumuriza. Byaduhaye icyizere ntakuka ko umutekano wacu wongeye gusubira mu buryo buzima nk’uko wahoze”.

Minisitiri Gasana yasaye abaturage kurushaho kwibungabungira umuteano, batangira amakuru ku gihe, ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu kikajya gihita kimenyekana, uwo mugambi mubisha utaragerwaho.

Yanashimangiye ko uwahirahira ahungabanya umutekano w’Igihugu, ko ari nk’inzozi kuko bitamushobokera.

Ati “Abatekereza ko bashobora guhungabanya umutekano, yewe n’uwaba abifiteho ingigimira, nababwira ko rwose izo ari inzozi. Kandi ntekereza ko namwe nk’abaturag, mwabitangaho ubuhamya, dore ko n’ingamba zo kwibungabungira umutekano, ari mwe mudahwema kuzigira umuco”.

Ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, mu masaha ya mugitondo, nibwo humvikanye ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda.

Minisitiri Gasana aganira n'abaturage, yabijeje ko umutekano w'u Rwanda urinzwe bihagije
Minisitiri Gasana aganira n’abaturage, yabijeje ko umutekano w’u Rwanda urinzwe bihagije

Ibyo bisasu byakomotse ku mirwano yashyamyiranyije abarwanyi b’umutwe wa M23 n’Ingabo za Kongo Kinshasa FARDC zifashijwe n’Ingabo za MONUSCO, ibyo bisasu, bikaba byararenze imbibi za DRC, bikagwa ku butaka bw’u Rwanda, aho byakomerekeje abaturage, binangiza bimwe mu bikorwa byabo nk’uko n’itangazo Minisiteri y’Ingabo, yasohoye nyuma y’amasaha macye yari ashize ibyo bibaye, naryo ryabishimangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka