Minisitiri Dr. Ugirashebuja yitabiriye inama rusange ihuza umuryango wa EAPCCO

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Polisi zibumbiye mu muryango wo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO). Ni inama ngarukamwaka iteranye ku nshuro ya 23, yabereye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja yitabiriye inama rusange ihuza umuryango wa EAPCCO
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yitabiriye inama rusange ihuza umuryango wa EAPCCO

Iyo nama irahuza Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo mu bihugu 14 bigize umuryango wa EAPCCO. Ibaye ikurikira iyabaye ku wa Kane yahuzaga abayobozi bakuru ba Polisi, iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 no mu bihe bisanzwe."

Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO ni u Burundi, Comoros, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Eritireya, Ethiopiya,Rwanda,Kenya, Seychelles, Somaliya, Sudani y’Epfo,Sudani, Tanzaniya na Uganda.

Abaminisitiri bishimiye imbaraga ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO bishyira mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu bufatanye n’imikoranire.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyo nama, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde, yagarutse ku kamaro k’imiryango yo mu Karere mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yagize ati “Ni ngombwa guteza imbere ubufatanye n’imikoranire no kubaka ubushobozi mu nzego zigenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ni ngombwa gukomeza guhanahana amakuru no gukumira abanyabyaha.”

Yashimiye ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO uburyo bikomeje gufasha Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu nshingano afite muri iki gihe ayoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yasimbuye Tanzaniya ku mwanya w’ubuyobozi bw’umuryango uhuza Polisi zo mu Karere ndetse no ku mwanya w’Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo.

Abaminisitiri bishimiye umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abayobozi ba Polisi wo gushinga ishuri ryigisha abapolisi ibijyanye n’umutekano wo mu mazi, ishuri rizaba riri i Mwanza muri Tanzaniya, muri icyo Gihugu kandi ni na ho hazaba ikigo cy’ikitegererezo cy’amahugurwa ku mutekano wo mu mazi.

Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyahawe inshingano zo gushinga umutwe ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu Karere, uyu mutwe ukazaba uri mu kigo cy’ikitegererezo gishinzwe kurwanya iterabwoba, gukusanya, gusesengura no gukwirakwiza amakuru ajyanye n’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka