Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko ubwonko bw’umwana butihanganira intonganya z’ababyeyi

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko intonganya z’ababyeyi n’imibereho irimo amahane ubwonko bw’umwana uri munsi y’imyaka itanu butihanganiro iyo mibereho agasaba ababyeyi kwirinda ikintu cyose cyatuma umwana adakura neza.

Mu butumwa yanyujije muri videwo igaragara kuri twitter ya Ministeri y’ubuzima Minsitiri Dr Nsanzimana avuga ko ubwonko bw’umwana muto buba bugikura ku buryo ibintu byose bibi bwakiriye bubibika bikazamugiraho ingaruka mu mikurire ye ugasanga ntacyo yimariye nta nicyo amariye igihugu.

Ati “Buriya umwana ukura, cyane cyane umwana uri munsi y’imyaka 5 aba bafite ubwonko ariko bugikura kimwe rero mu bituma ubwonko budakura neza ni ibyo umwana acamo, n’uburyo umuryango we ubayeho birimo intonganya mu miryango, rwaserera, induru, kwikanga buriya kanya, ibyo bibazo bituma ubwonko bw’umwana budakura neza”.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ibindi bituma umwana adakura neza harimo igwingira, imirire idahagije, inzoka zo munda ndetse no kuba ababyeyi ubwabo batamwitayeho.

Ati “Ibyo byose bishobora kuvamo ko abo bana batazigera bakura bikwiriye ariko n’ubwonko ubwabo ntibukure neza ku buryo batazashobora kugira ikintu kinini bimarira ubwabo, bamarira igihugu ndetse n’imiryango yabo”.

Minisitiri Dr Nsanzimana avuga ko ubwonko bw’abana bukwiye kurindwa, induru rwaserera, intonganya, no kubakubita kuko bibagiraho ingaruka z’igihe kirekire, kandi izo ngaruka zibikwa n’ubwonko.

Izi nama Minisiteri y’ubuzima igira ibabyeyi zigamije kubafasha kumenya uburyo bita ku bana babo cyane ko abenshi mu babyeyi usanga umwanya wo kwita kubo babyaye ubabana muto kubera izindi nshingano ndetse bamwe muri bo ntibamenye ko n’amakimbirane mu miryango ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’umwana.

Tumukunde Claudette ni umwe mu babyeyi utuye mu karere Kicukiro avuga ko atari afite amakuru y’uko gukubita umwana bishobora kumuviramo ibibazo ku mikurire y’ubwonko bwe.

Ati “Ntabyo nari nzi ko gukubita umwana ari bibi , nabikoraga mu buryo bwo kumuhana ariko nzabihindura nkoreshe ibiganiro cyane ko abana banjye bamaze gukura”.

Izi nama za Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana zizafasha ababyeyi bamwe gusobanukirwa neza uko barera abana babo batabateye ibibazo mu mitekerereze yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka