Minisitiri Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi w’ikigo gikora inkingo mu Buhinde
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Dr. Rajesh Jain, Umuyobozi w’Ikigo cya Panacea Biotec cyo mu Buhinde, akaba ari mu Rwanda n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi.
Ni umuhango wabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Ukuboza 2024.
Panacea Biotec ni Sosiyete yo mu Buhinde ikora ubucuruzi byumwihariko mu rwego rw’ubuzima, ikaba izobereye mu gukora inkingo n’imiti, inganda z’imiti ndetse n’ubushakashatsi.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe dukesha iyi nkuru, ntibyatangaje ibikubiye mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho n’abayobozi ku mpande zombi.
Muri rusange u Rwanda rwihaye intego yo kubaka urwego rw’ubuvuzi buhamye no kuba Igihugu gifite ishoramari rishingiye kuri serivisi z’ubuvuzi.
Kugeza ubu rufite ishami ry’uruganda rwa BioNtech rukora inkingo rwifashishije ikoranabuhanga rya mRNA.
Uyu mushinga witezweho guhindura uburyo Afurika itega amaso ibihugu by’amahanga kuko kugeza ubu ifite ubushobozi bwo kwikorera inking0 zingana na 1%.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ufite intego ko kugeza mu 2040, uzaba wikorera 60% by’inkingo zikenerwa mu bihugu biwugize.
Ohereza igitekerezo
|